Nkubiri arasaba kurekurwa akaburana ari hanze kubera uburwayi

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaburanishije ubujurire bwe ku ifunga n’ifungurwa, yongeye kurwiyambaza ngo rumurekure akurikiranwe ari hanze ngo kubera uburwayi.

Muri uru rubanza rwabaye hifasishijwe ikoranabuhanga rya Skype, inteko iruburanisha yari iri ku kicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo kimwe n’Ubushinjacyaha mu gihe uregwa yari ari aho afungiye i Mageragere.

Me Rutagengwa Jean Damascene wari uri ku rukiko, yabwiye urukiko ko ubwo umukiriya we yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso

Me Rutagengwa Jean Damascene ati “Nta perereza rigikorwa kuri Nkubiri, turifuza ko arekurwa kubera uburwayi Nkubiri Alfred yagize kuva yafatwa ahora mu bitaro kubera uburwayi agira bukomeye bujyanye n’ikigero arimo”

Nkubiri Alfred kuva yafungwa yarwariye mu bitaro bitandukanye byo muri Kigali biirmo ibyitiriwe Umwami Fayisari, ibitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali CHUK, ibyo ku Muhima n’ibyo kwa Kanimba.

Me Rutagengwa uvuga ko umukiriya we afite imyaka 69 y’amavuko, yanavuze ko afite ingwate yatanga akarekuwa.

Yagzie ati “Nkubiri Alfred akurikiranyweho miliyari 2 kandi we afite gutanga ingwate y’imitungo ifite agaciro ka Miliyari 9 ikindi kandi afite abantu b’inyamugayo batanu bashobora kumwishingira. Turasaba ko yakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone n’uko yivuza n’ubundi aba mu bitaro kuva yatabwa muri yombi.”

Nkubiri Alfred na we wahawe ijambo, yasabye kurekurwa by’agateganyo kubera buriya burwayi bwagarutsweho n’umunyamategeko we.

Uyu mugabo avuga ko Ubushinjacyaha bwamaze kubona ibimenyetso bityo ko nta mpungenge z’uko hari ibyo azasibanganya.

Nkubiri uvuga ko azaburana mu kwezi k’Ugushyingom yagize ati “Nta mpamvu yo gukomeza gufungwa n’ubu burwayi mfite.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibiriho bisabwa n’uruhande rw’uregwa bidafite ishingiro, busaba ko akomeza gufungwa agategereza urubanza rwo mu mizi.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bushidikanya ku ngwate yatanzwe n’uregwa ko yaba afite iriya mitungo koko.

Me Rutagengwa yahise agira ati “Ubushinjacyaha nibwerekane umutungo uwo twunganira utagaragara ko ari iye.”

Nkubiri umaze amezi ane afunze, akurikiranyweho Icyaha cy’ubuhemum Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’Icyaha cyo guhisha ibyakoreshejwe icyaha.

Byose Nkubiri Alfred aburana abihakana mu gihe Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byanyerejwemo miliyari 2 Frw.

Umucamanza yahise apfundikira urubanza, avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 05 Ugushyingo 2020.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *