Ni inde watsinze amatora muri Amerika?

Ku munsi nk’uyu, benshi ku isi baba bategereje kurara bamenye uwatsinze amatora ya perezida wa Amerika, igihugu gikomeye ku isi.

Iyi nshuro ariko ntibisanzwe kuko abakandida Donald Trump na Joe Biden nta witeguye kwemera ko yatsinzwe, Abanyamerika bafite ubwoba bw’urugomo.

Kongera kubarura amajwi, ibirego mu nkiko byanga ibyayavuyemo, imidugararo mu gihugu, ibi ni ibintu bamwe babona ko byitezwe muri Amerika.

Gusa ibi bishobora kwirindwa mu gihe Abanyamerika bemeye gutegereza ibyavuye mu matora. Ariko gutegereza igihe kingana gute? Iki ni cyo kibazo nyamukuru.

Uyu mwaka, kubera coronavirus, abagera kuri miliyoni 82 basabye gutora batyo. Ariko umunsi w’itora wageze leta nyinshi zikirwana no gukuraho amategeko ashaje agena igihe amajwi yo ku iposita afungurirwa akabarwa.

Urugero muri Michigan, imwe muri leta z’ingenzi zitagira uruhande ruhoraho zitora, abantu bagera kuri miliyoni eshatu biteganyijwe ko batora n’iposita. Ariko, kuko badashobora gutangira kubara amajwi mbere y’umunsi w’itora, bishobora gufata iminsi kugira ngo Michigan ivuge ibyavuye mu matora. Aho kandi bikaba nta kongera kubara amajwi kwabaye.

Uburyo bwo kugeza ubutumwa bw’iposita aho bugenewe ubu birimo ibibazo kubera iki cyorezo n’amatora, Perezida Trump nawe yahagaritse amafaranga y’ibikorwa byihutirwa yari agenewe Serivisi y’Iposita ya Amerika kuko avuga ko gutora muri ubwo buryo bibangamiye uruhande rwe.

Imibare yerekana ko Abademokarate ari bo bari gutora muri ubu buryo ari benshi kurusha Abarepubulikani bo bashaka kwigira ku biro by’itora uyu munsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *