Ni inde uzungukira mu guhuza urubanza rwa Rusesabagina n’urwa Sankara

Ku iatriki ya 26/11/2020 mu iburanisha riheruka, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko imanza zabo zihurizwa hamwe, kuko n’ubundi ibyaha bashinjwa babihuriyeho.

Ubushinjacyaha nanone Bwavuze ko bose ibyaha bakurikiranyweho bisa kandi bigendanye n’ibitero byagabwe n’uwo mutwe mu myaka ibiri ishize mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Umwe mu baregwa, Nsabimana Callixte wamenyekanye ku izina rya ’Sankara’ wahoze ari umuvugizi wa FLN, yari yavuze ko icyo cyifuzo cy’ubushinjacyaha gishimishije kuko na we yari yarabisabye kuva na kera.

Tubibutse kandi kombere yaho mu kwezi kwa nzeri uyu mwaka ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavugaga ku ifatwa rya Bwana Rusesabagina, yavuze ko imanza z’abo boze zigomba guhuzwa.

Perezida Kagame icyo gihe yaravuze ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…

 

Umucamanza mukuru rero akaba yatangaje ko uru rubanza rukomatanye rwabo ruzatangira tariki 26/1/2021, nkuko byifujwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *