Ni iki kihishe inyuma y’isenyerwa rya Kavumbi muri Kigarama

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama ,bufatanye n’akarere ka Kicukiro bwasenye inzu ya Kavumbi Ildephonse , buranamufunga we avuga ko azira ko Dasso witwa Gasongo na Sedo wa Nyarurama Jado bamwatse Ruswa arayibima baza kumugambanira.

Hanga dukesha iyi nkuru yaganiriye n’abaturage batuye mu Kagari ka Nyarurama, nagahinda kenshi ,bati:”Twabonye abanyerondo baza gufata umusaza bavuga ko bamukeneye ku murenge, nyuma gato ataragenda haza abasore babiri bafite amapiki batangira gukura inzugi ku nzu, umusaza akibaza uko bimeze baba baramufashe bamutwara mu mudoko kumufunga”.

Kicukiro-Kigarama: Ubuyobozi bwasenye inzu ya Kavumbi amaze amezi 6 yujuje we avuga ko azize kudatanga Ruswa

Umugore wa Kavumbi yavuze ko ibyo kunyubako atabizi gusa avuga ko amaze igihe avuga ko bari kumwaka Ruswa kandi we avuga ko atazayitanga,

Ibaruwa y’umujyi wa Kigali ,igaragaza ko yahagaritswe  ibikorwa byo kubaka igaragaza ko hari ibyo yubatse binyuranyije n’amategeko.

Bamwe mu baturage bari ahabereye iki kibazo barasaba leta kuza kugenzura neza iki kibazo kuko bitumvikana uburyo basenya inzu imaze amezi 6 yuzuye, bakanagenzura abo agaragaza bamwatse Ruswa akayibima.

Bamwe mubacumbitsemo bakuriweho inzugi barimo gutabaza kuko bagiye kurara hanze bafite ubwoba ko abajura babatera, Niyonsenga Thomas ,ati:”Bakuyeho inzugi bwije mbuze uko nimuka mu ijoro,ndasaba ko haza abanyerondo bakaturinda kuko abajura baradutera batwambure ibicuruzwa byacu, nabibwiye umuyobozi w’irondo yanze kufasha ndetse na Gitifu yanze kunyitaba ,none mfite ubwoba muntabarize bataza kutsinda mu iduka riraye ridafunze’.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *