Ngo nta mutindi urya inkoko: uru rubanza gitifu ararwikura ate?

Umuturage witwa David Basangira utuye mu Isanteri ya Mimuli mu Karere ka Nyagatare aravuga ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli, Emmanuel Bandora bari baturanye, isake ye yagiye gutorera mu rugo rwe ibuze gitifu amuca Frw ibihumbi 10 gusa ngo nyuma yaje kuboneka nyuma y’icyumweru gitifu arayitwara, ariko ntiyamusubiza amafaranga yari yamurishye.

Ibi ngo byabaye mu mpera z’umwaka wa 2019 ubwo uyu muturage w’umukarani uzwi ku izina rya Kazungu yacibwaga ayo mafaranga. Inkoko za gitifu zatoreraga iwe nk’umuturanyi nk’ibisanzwe gusa ngo isake yaje kubura, bituma havuka iki ikibazo.

Yatangarije FLASH TV dukesha iyi nkuru ngo ” Inkoko ze zazaga kurira iwanjye, zikarisha bisanzwe, ndazireka ziragenda, urumva ko aho zanyuraga ziza ninaho zanyuze zigenda. Yaje kubura isake, icyo gihe yari agiye mu nama Nyagatare, arambwira ngo ninza turabonana, aje ansha ibihumbi Frw 10,000.”

Yakomeje agira ati ” Inkoko imaze kuboneka, ntiyansubije amafaranga nari namurishye kandi mbere yo kuriha narafunzwe, ndanakubitwa.”

Nta mukene urya inkoko

Uyu muturage usanzwe avuga ko abapolisi n’abasirikare babajije Gitifu Bandora ikiza gukurikiraho nyuma y’aho uyu mugabo bigaragaye ko yarenganye, ngo Gitifu yagize ati ” Nta mukene urya inkoko.”

Nyamara ngo abasenateri basuye ako gace basaba ko Kazungu yasubizwa amafaranga ye ibihumbi 10. Ibi ariko ntibyakozwe.

Abaturage bazi iby’iki kibazo baba abaturanyi cyangwa abakarani bakorana na Kazungu baremeza ayo makuru, bagasaba ko uyu muturage yarenganurwa.

Bamwe batera hejuru bati ” Twe mu bakarani twari twamuhannye, ni akarengane, yamwimye amafaranga kandi inkoko yarabonetse nayo akayitwara.”

Gitifu Emmanuel Bandora, kuri uyobora Umurenge wa Kiyombe, atangaza ko yarihishije Kazungu inkoko ye nk’ibisanzwe, ngo kuba yarabonetse ntamusubize amafaranga ye byo ngo ntacyo abivugaho. Ati ” Njye nziko nibwe hanyuma umuntu agafatwa, polisi yambwiye ko bamuhannye nimubabarire yishyure ibyo yariye.”

Uyu muturage ariko avuga ko atazemera guhara amafaranga ye abona yayavunikiye mu kwikorera imizigo. Ngo aho bazahurira bazarwana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *