Ndimbati yahogoje imitima y’abamukurikira
Ndimbati ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe na benshi kubera uburyo akina muri filime y’urwenya ya Papa Sava ari naho yakuye izina ‘Ndimbati’. Yamamariye kandi muri filime ‘City Maid’ ifatwa nka nimero ya mbere muri filime nyarwanda zikunzwe cyane mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Ndimbati akunze gusetsa benshi muri filime akinamo, hano yakinaga ari umugore utwite