Nk’uko Nile Post yabitangaje, Museveni yakomozaga ku mpinduka aherutse gukora mu buyobozi bw’igisirikare n’igipolisi cya Uganda, aho nka Gen. Sabiiti Muzei wari Umuyobozi Wungirije w’Igolisi cya Uganda, yamusimbuje Maj. Gen. Paul Lokech.

Perezida Museveni yagaragaje ko impamvu yakoze izi mpinduka ari ari uko nk’Urwego rwa Polisi rwananiwe inshingano, arushinja imyitwarire mibi irimo kuba muri iki gihe umutekano udahagaze neza bitewe n’ibikorwa byo kwiyamamaza, rusa n’ururebera gusa.

Museveni yavuze ko umupolisi utarinda abaturage, akwiye kujya korora ihene

Museveni ati: “Igipolisi cyari cyarapfuye. Bakoze amakosa, bituma nkoramo impinduka. Ku bapolisi, nababwiye ko ntazongera kwihanganira amafuti. Uwo ari we wese utabasha kurwanirira abaturage, agomba gutaha, akaragira ihene.”

Iri jambo Museveni arivuze nyuma y’aho tariki ya 11 Ukuboza 2020 na none yagaragaje ko atishimiye Polisi y’Igihugu, ayishinja kunanirwa guhagaruka icyo yagereranyije n’akaduruvayo, gakorwa n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nka Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.