Musanze , Imvura yari igiye gukora ishyano Imana ikinga akaboko

Mu kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze haguye imvura nyinshi amazi arenga umuhanda yinjira mu ngo z’abaturage. Iyi mvura yatangiye kugwa saa saba z’amanywa ihita saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amafoto arerekana ibiziba byatewe n’amazi yabaye menshi arenga umuhanda agera mu ngo ziwuturiye.

Igiteye impungenge ni uko ayo mazi yinjiye mu ngo z’abatuye agace k’ubucuruzi ka Byangabo.

Turacyagerageza kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Busogo Madamu Claudine Kangabe ngo atubwire niba hari ibyo babaruye byangijwe n’amazi yiriya mvura.

Amakuru y’iteganyagihe yavugaga ko guhera saa 12h00 kugeza 18h00 z’umugoroba mu Rwanda hose hari bugwe imvura yumvikanamo inkuba.

Andi makuru yatanzwe na Meteo Rwanda ahagana saa 17h00 avuga ko guhera 18h00 kugeza saa sita z’ijoro mu mujyi wa Kigali hari bugwe imvura nke ariko ahandi mu gihugu hakagwa imvura muri rusange.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *