Muri Ethiopiya haravugwa Leta iri gukorera mu yindi

Ingabo zo muri leta ya Tigray – imwe mu zigize Ethiopia – zarashe ibisasu bya rokete ku bibuga by’indege byo muri leta bituranye mu majyaruguru y’iki gihugu.

Ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri leta ya Tigray ryavuze ko ari ryo ryarashe ibyo bisasu ahantu habiri ho muri leta ya Amhara, riburira ko hazabaho n’ibindi bitero.

Leta ya Ethiopia yavuze ko icyo gitero cya rokete cyo ku wa gatanu cyangije “ibice by’ibibuga by’indege”.

Mbere, TPLF yavuze ko “ikibuga cy’indege icyo ari cyo cyose cyifashishwa mu gutera Tigray” ari ikintu “cyemewe ko kiraswaho”, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

Umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri mu murwa mukuru Addis Ababa, avuga ko “imirwano irimo kurushaho gukomera n’ibintu birushaho kuba bibi”.

Avuga ko imiryango ifasha idashobora gutanga imfashanyo kubera iyi mirwano ndetse no kubera ko gutwara abantu n’ibintu byahagaze. Bigatuma rero hakomeje kuboneka amakuru y’abagwa muri iyi mirwano.

Icyo tuzi kuri iki gitero cya rokete

Mu butumwa bwo kuri Twitter, itsinda ry’ibikorwa byihutirwa rya leta ya Ethiopia ryavuze ko ibyo bisasu bya rokete byarashwe byerekezwa mu mijyi ya Bahir Dar na Gondar, yo muri leta ya Amhara, ku wa gatanu nijoro.

Ubwo butumwa bugira buti: “Agatsiko ka TPLF karimo gukoresha intwaro za nyuma gasigaranye mu bubiko bwako”.

Muri ubwo butumwa, leta ya Ethiopia yongeyeho ko ubu iperereza ryatangiye.

Umutegetsi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko igisasu kimwe cya rokete cyakubise ku kibuga cy’indege cy’i Gondar kikangiza igice kimwe, mu gihe igisasu cya kabiri cyarasiwe rimwe n’icyo cyo cyaguye hanze gato y’ikibuga cy’indege cy’i Bahir Dar.

Ntabwo byahise bimenyekana niba hari abantu baguye muri ibyo bitero. Ibyo bibuga by’indege byombi bikoreshwa n’indege za gisirikare n’iza gisivile.

Ingabo zo muri leta ya Amhara zimaze igihe zirwana ku ruhande rw’ingabo z’igihugu za Ethiopia mu kurwanya ingabo za leta ya Tigray.

Iki gitero gitumye habaho kugira ubwoba ko iyi ntambara muri leta ya Tigray yo mu majyaruguru ya Ethiopia ishobora gukwirakwira mu bindi bice by’igihugu.

TPLF yavuze iki nyirizina?

TPLF yavuze ko icyo gitero bya rokete cyari icyo kwihimura ku bitero by’indege biherutse gukorwa n’ingabo za Bwana Abiy.

Mu butumwa yatangaje kuri Facebook, Getachew Reda, umuvugizi wa TPLF, yagize ati:

“Mu gihe cyose ibitero ku baturage ba Tigray bidahagaze, ibitero bizarushaho gukomera”.

Nyuma yaho, uyu muvugizi yavugiye kuri televiziyo ya leta ya Tigray aburira ko hazaba ibindi bitero.

Yavuze ko umurwa mukuru Asmara wa Eritrea na wo ushobora kugabwaho ibitero, bituma habaho kugira ubwoba ko iyi mirwano ishobora kwambuka ikagera muri icyo gihugu gituranyi.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yateganyaga ko azahita abona intsinzi yihuse ku rugamba, ariko ashobora kuba yarakengereye ingabo za Tigray, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Will Ross.

Ingabo za Tigray zifite ubunararibonye kandi zizi neza ako karere k’imisozi miremire. Hari ubwoba ko iyi ntambara ishobora kugera mu karere kose k’ihembe ry’Afurika ndetse ikagira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivile muri Ethiopia no mu karere.

Byatangiye gute?

Mu ntangiriro y’uku kwezi, Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yategetse ko hakorwa ibitero bya gisirikare ku ngabo za TPLF nyuma yo kuzishinja gutera ikigo cy’ingabo za leta ya Ethiopia – ibyo TPLF ihakana.

Kuva icyo gihe habayeho imirwano n’ibitero by’indege muri ako karere.

Imirwano imaze gutuma abaturage b’abasivile batari munsi ya 17,000 bahungira hakurya y’umupaka muri Sudan, nkuko bivugwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN). Sudan yavuze ko izabacumbikira mu nkambi y’impunzi.

Abantu babarirwa mu magana batangazwa ko bamaze kwicirwa muri iyi mirwano.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko wagenzuye ugasanga “abantu benshi, bashobora kuba bagera mu magana, barishwe batewe ibyuma cyangwa bacagaguwemo ibice” mu mujyi wa Mai-Kadra (May Cadera) mu karere k’amajyepfo ashyira uburengerazuba ka Tigray, ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa 11.

Kubona amakuru yagenzuwe mu buryo budafite uruhande rubogamiyeho ajyanye n’iyo mirwano biragoye kuko imirongo ya telefone na internet bitarimo gukora.

Habaye ubwicanyi bwibasiye imbaga muri Tigray?

Amnesty International yavuze ko yabonye gihamya ko abantu “benshi” bishwe abandi bagakomereka mu gitero cyakozwe hifashishijwe ibyuma (cyangwa imbugita mu Kirundi) n’imihoro (imipanga) mu mujyi wa Mai-Kadra.

Yavuze ko yabonye “amafoto na za videwo biteye ubwoba byagenzuwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bigaragaza imirambo inyanyagiye mu mujyi cyangwa irimo gutwarwa kuri burankari [stretchers]”.

Amnesty International yavuze ko bigaragara ko abishwe ari abakora imirimo y’amaboko badafite aho bahuriye n’imirwano. Ntabwo bizwi aho baturutse.

Akanama ka Ethiopia k’uburenganzira bwa muntu kavuze ko kagiye kuhohereza itsinda ryo gukora iperereza kuri ayo makuru ajyanye n’ubwicanyi bwibasiye imbaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *