Mukura FC iri mu gahinda ko gutakaza umuntu w’ingenzi

Gasarabwe Jean Damascène wabaye Perezida wa Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana ejo ku wa Kabiri.

Uyu mukambwe ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kwiyubaka kwa Mukura Victory Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Nyakwigendera Gasarabwe ni umwe mu bitangiraga cyane ikipe ya Mukura VS kugira ngo yitware neza, ku buryo atanatinyaga gushyiriraho abakinnyi intego akanabaha uduhimbazamusyi kugira ngo bashobore kwitwara neza.

Gasarabwe Jean Damascène yabaye muri Mukura Victory Sports kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ayiyobora nyuma yaho.

Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo iyi kipe yongere kwisuganya nyuma ya Jenoside, aho hegeranyijwe abakinnyi batandukanye kuri Cercle Sportif de Kigali ndetse ayifasha gusubira i Huye aho kuri ubu ibarizwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *