Mu Rwanda ruswa ishobora gucika

U Rwanda rwazamutseho inota 1% mu kurwanya ruswa
*Abanyarwanda babona ko Leta ishyira imbaraga mu kurwanya ruswa bagabanutseho 6%

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda wagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo Abanyarwanda batekereza ruswa mu gihugu cyabo, ndetse n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu kurwanya ruswa muri 2020.

Igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, hakaba hamuritswe ubushakashatsi bugaragaza ingano ya ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index, RBI) n’ubugaragaza uko Abanyarwanda batekereza kuri ruswa iri mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga (Corruption Perceptions Index, CPI).

Ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda rwazamutseho inota 1% ruva kuri 53% rugira 54% rwabonye muri 2019 bituma no ku mwanya ruriho ku Isi mu kurwanya ruswa rubona uwa 49 ruvuye ku wa (51rwabonye mu 2019).

Rwagumye ku myanya wa 4 muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, rukaba ruri imbere y’ibindi bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba mu kurangwamo ruswa nke.

Apollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga  Nshingwabikorwa wa Transparency International -Rwanda, asaba inzego zose gufatanya kurwanya ruswa.

Ati “Muri ibi bihe bya COVID-19 tugomba kwibuka ko ruswa iba inzitizi mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo ku bantu bose.”

Ubushakashatsi bugaragaza uko abaturage batekereza ku ngano ya ruswa mu gihugu (RBI 2020), bugaragaza ko Abanyarwanda 52.8% (abantu 52 ku bantu 100 babajijwe) bavuga ko basanga RUSWA iri ku rugero rwo hasi.

Nyamara abandi 20.5 ku bantu 100 babajijwe bemeza ko mu Rwanda, RUSWA iri ku gipimo cyo hejuru.

Transparency International Rwanda ivuga ko nubwo imibare ihagaze kuriya, Abanyarwanda benshi bashima imbaraga Leta ishyira mu kurwanya Ruswa gusa ababibona gutyo baragabanutse bava kuri 81.9% babyemezaga mu 2019 bagera kuri 75.9% mu mwaka wa 2020 bivuze kugabanukaho 6%.

Mme Ingabire Marie Immaculée asobanura iri gabanuka, nko kuba Leta yarashyize imbaraga nyinshi mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 kurwanya Ruswa ikadohoka.

Ati “Kubera ko abagaragaza ahabaye ruswa bakiri bake, abafatanyabikorwa bose bagomba kuboneka bakagira uruhare mu kwigisha abaturage, bakabashishikariza gutanga amakuru, kandi bakabizeza ko umutekano wabo urinzwe.”

Mu bushakashatsi bugaragaza ibihugu bitarangwamo ruswa nyinshi ugereranyije n’uko abaturage babitekereza, (CPI 2020) ibihugu biri imbere y’u Rwanda mi Ibirwa bya Seychelles ( ku Isi biri ku mwanya wa 27th  n’amanota 66%), Botswana (ku Isi ni iya 35 n’amanota 60%) na Cape Verde/Cap Vert ( ya 41 ku Isi n’amanota 58).

Muri EAC u Rwanda ruri imbere ya Tanzania ( ya 94 ku Isi n’amanota 38%), Kenya (124 n’amanota 31%), Uganda ( ni iya 142 ku Isi n’amanota 27%), Burundi na DR.Congo ( ni ibya 165 n’amanota 19%).

Ku Isi ibihugu birimo ruswa nke ni Denmark na New Zealand bifite amanota 88. Ibihugu bya Syria, Somalia na Sudan y’Epfo biri mu bya mbere birimo ruswa iri hejuru cyane.

UMUSEKE.RW

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *