Mu byumweru bibiri Gusa hapfuye abantu b’ingenzi Harakemangwa covid 19

Abbe RUTSINDINTWARANE

Padiri Mukuru wa Paroisse Cathédrale ya Byumba, Emmanuel Rutsindintwarane witabye Imana ku wa 28/12/2020 yashyinguwe kuri uyu wa 02/01/2021 mu irimbi ry’abapadiri i Byumba. Nyakwigendera yahawe ubupadiri muri 1991. Yabaye no muri Paruwasi Burehe na Seminari Nto ya Rwesero.


Amakuru atugeraho aravuga ko ku Bunani kuri Paruwasi nyakwigendera yayoboraga hatabaye misa kuko abapadiri n’abandi bayobozi baho basabwe kwishyira mu kato. Mu kumushyingura uku ni ko Mgr Servillien Nzakamwita uyobora Diyoseze ya Byumba yari yambaye. Padiri Emmanuel Rutsindintwarane yari azwiho gukunda imikino cyane cyane umukino wa Basketball.

PROFESSEUR Parimehutu

Umwarimu Parmehutu Ladislas wari umaze igihe yigisha muri Groupe Scolaire de La Salle de Byumba/TTC Byumba yitabye Imana azize uburwayi.

Paremuhutu Ladislas wigishaga muri TTC De La Salle Byumba yitabye Imana

Parmehutu Ladislas yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa TTC de La Salle Byumba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bwa TTC De La Salle Byumba n’Umuryango mugari w’aba Lasalliens rivuga ko bababajwe no kubika urupfu rw’umwe mu barezi bawo Parmehutu Ladislas witabye Imana mu ijoro ryakeye.

Umuyobozi w’ishuri rya TTC de La Salle Byumba, Frere Burasa Maurice yabwiye UKWEZI ko nyakwigendera yari amaze 10 yigisha kuri iri shuri.

Yavuze ko ’yaguye mu bitaro, ubwo andi makuru yatangwa n’abo mu muryango we cyangwa umugore we’.

FAIDA

Faida Jean Marie Vianney wayoboye urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke , agaharagararira abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburengerazuba yitabye Imana azize Coronavirus.

Faida yayoboye urugaga rw’abikorera mu mwaka wa 2015 na 2018 ndetse muri 2013 akaba yari ahagarariye abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburengerazuba.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru yemeza ko yahitanywe na Coronavirus tariki ya 2 Mutarama.
Uretse kuba yarabaye muri izo nzego , yari umwe mu bantu bagaragara mu bindi bikorwa by’iterambere ry’akarere ka Nyamasheke.

Faida wayoboye abikorera mu Karere ka Nyamashake wanabaye umusirikari yahitanywe na Covid-19

John Simparingabo umwe mu bamuzi yavuze ko bababajwe n’urupfu rwe kuko yaharaniye iterambere rya Nyamasheke ndetse akaba yarabaniye neza abahatuye.

Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) no kuba rwiyemezamirimo mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro mu Mirenge ya Cyato na Rangiro mu karere ka Nyamasheke.

Yitabye Imana akiri umuyobozi w’abacukura amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburengerazuba

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *