Miss Gereza wishe umukunzi we yakatiwe urwo gupfa

Mu gihugu cya Kenya inkuru yongeye ku bica bigacika ni inkuru y’uwari waratowe nka Miss w’ubwiza muri gereza mu mwaka wa 2016  ubwo yari muri gereza azira kwica wari umukunzi we mu mwaka wa 2015.

Umukobwa Ruth Kamande wishe umukunzi we muri nzeri 2015 mu gace ka Buruburu  ubwo yageraga muri gereza yatsindiye ikamba ry’ubwiza nk’umwe mu mfungwa zihiga abandi uburanga  nubwo bitashimishije benshi doreko yari yishe umusore  uzwi ku izina rya Farid Mohammed amujombaguye icyuman inshuro 22 zose zaje kumuviramo ibikomere bya muhitanye.

Miss wa gereza Rurh yahigitse abandi bagore benshi bari bahatanye

Kuwa gatanu w’icyumwru gishize hongeye gusomwa uru rubanza rwa Ruth nyuma yaho mu mwaka wa 2017 yari yakatiwe urwo gupfa ariko  akaza kujurira iki cyemezo.

Ubwo hasomwaga uru rubanza rw’uyu mukobwa Ruth umushinjacyaha Jessie Lessit yavuzeko impamvu bongeye kumukatira urwo gupfa ari uko bakusanyije ibimenyetso byose byari bikubiye mu nyandiko mvugo bagasanga yaramwishe yabiteguye kuko iyo atabitegura ntaba yaramuteye icyuma inshuro 22 zose ndetse mu bice bitandukanye by’umubiri,umugongo,mu ijosi ndetse no munda.

Mu mwaka wa 2016  bibwo Ruth yambaye ikamba ry’umukobwa mwiza muri gereza y,Abagore hariya mu gihugu vya Kenya izwi ku izina rya Langata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *