Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasabye abarwanyi bo mu Ntara ya Tigray kumanika amaboko

Uyu ni umuburo wa nyuma Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed yahaye abayobozi ba gisivili n’aba gisirikare. Yabasabye kumanika amaboko, bakishyikiriza Leta niba bakunze ubuzima bwabo n’ubw’abatuye Tigray. 

Dr. Abiy Ahmed avuga ko igihe kigeze ku bayobozi b’ingabo n’aba gisivili bo mu Ntara ya Tigray ngo bemere kuyoborwa n’ubutegetsi bwa Addis Ababa bakareka intambara.

Kuri Twitter yagize ati: “Turabasaba dukomeje ko mwashyira intwaro hasi mukishyikiriza ubuyobozi bwacu bitarenze amasaha 72. Nimubyanga turabagabaho igitero simusiga aho mwita umurwa mukuru wanyu, Mekelle.”

The Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko itashoboye kuvugana n’abo ku ruhsande rwa Tigray ngo bagire icyo bavuga kuri ubwo busabe bw’ubutegetsi bwa Abiy.

Guhera ku wa Kabiri taliki 03 Ugushyingo, 2020 nibwo ingabo za Ethiopia zatangiye imirwano yo guha gasopo abarwanyi bo mu Ntara ya Tigray iri mu Majyarurugu yayo hafi ya Eritrea nyuma y’uko bagabye igitero ku birindiro byazo.

Bukeye bw’aho Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed (wahawe n’igihe cy’amahoro kitiriwe Nobel) yatangaje ko ibyakozwe n’abarwanyi bo muri Tigray ari ukwikoraho.

Ibiro bye byasohoye itangazo kuri Facebook bivuga ko kuba abo muri Tigray bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu ziri mu Majyaruguru ari umwanduranyo udashobora kwihanganirwa.

Iryo tangazo ryashinjaga abo muri Tigray gushaka gusahura intwaro z’Ingabo za Ethiopia zikorera mu Majyaruguru.

Abarwanyi bo muri Tigray bagize ikiswe Tigray People’s Liberation Force (TPLF) bo bashinja Leta y’i Addis Ababa gushaka gusenya ubwigenge bw’agace kabo kandi babufite kuva kera ndetse no gushaka kugaba ibitero kuri Eritrea inyuze muri Tigray.

Ibi ariko sibyo kuko Eritrea ifatanyije na Ethiopia mu guhashya bariya barwanyi.

Ukuriye inyeshyamba zirwana kuri Tigray witwa  Debretsion Gebremichael avuga ko abasirikare bo mu gace ayoboye barangije kwigarurira igice cyose kigize kariya gace kandi ko n’abaturanyi ba Tigray biyemeje kuyiba hafi mu rugamba ihanganyemo na Leta ya Ethiopia.

Leta ivuga ko ibivugwa n’uriya muyobozi w’inyeshyamba nta shingiro bifite.

Umwe mu bakurikiranira hafi Politiki yo mu bihugu bigize Ihembe rya Afurika witwa Martin Plaut akaba n’Umunyamakuru wa BBC, avuga ko hari impamvu ebyiri zikomeye zateye umwiryane hagati ya Tigray na Addis Ababa.

Iya mbere ni uko Minisitiri w’Intebe, Dr. Abiy Ahmed yagiye ku butegetsi atangiza politiki yo guhuriza hamwe abatuye Ethiopia yose atitaye ku byari bimenyerewe by’uko hari ibice byayo bituwe n’abantu bafite ubwigenge bwo gutora no kwiyobora mu buryo bucagase (autonomy).

Abo muri Tigray bari basanzwe biyobora muri ubu buryo kandi babimazemo igihe ndetse byarushijeho gukomera guhera ku butegetsi bwa Meres Zenawi.

Mu rwego rwo kwereka ubutegetsi bw’i Addis ko bagifite uburenganzira bwo kwiyobora, abatuye Tigray baherutse gutegura kandi bakora amatora y’umuyobozi wabo, aya matora yabaye taliki 09 Ukwakira, 2020.

Ikindi cyazamunye umwuka mubi hagati y’impande zombi ni uko Dr. Abiy yagiranye umubano mwiza n’ubutegetsi bwa Eritrea, akuraho ibyari bimaze igihe bituma ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

Byari bisanzwe bizwi ko ubutegetsi bw’i Asmara butajya imbizi n’abo muri Tigray ariko kuba noneho busigaye bubanye neza n’ubw’i Addis Ababa ‘byahumiye ku mirari’.

Ku ngingo y’uko TPLF ari yo iyobora Tigray hiyongeraho ko ari n’umutwe wa Politiki utavuga rumwe n’ishyaka PP (Prosperity Party) rya Abiy ari na ryo riyobora Ethiopia muri iki gihe.

Hari Umunyamakuru uri mu bazwi cyane muri Ethiopia witwa Tsedale Lemma wemeza ko indi mpamvu yatumye ibice byombi bizamura umujinya ari uko abo muri Tigray batishimiye impinduka zakozwe mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Ethiopia.

Izi mpinduka zatumye uwayoboraga ingabo za Ethiopia mu Majyaruguru ahindurwa, ntibyashimisha abo muri Tigray.

Abandi bakurikirana ibiri kubera muri kariya gace bavuga ko intambara ishoboka ariko ko kugeza ubu ibintu bitaragera kuri urwo rwego.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko intambara nk’iriya yahita yaguka ikagera no mu bandi baturage bafite ubwigenge bucagase bari basanzwe bigenga nk’uko bimeze muri Tigray.

Dr. Tedros uyobora OMS yahakanye iby’uko  afasha abo muri Tigray…

 Mu kiganiro umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia yahaye Abanyamakuru mu minsi mike yakurikiye urugamba rwo kugamburuza abo muri Tigray, yavuze ko hari amakuru yizewe avuga ko Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus akomoka muri Tigray, akaba ayobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) atera inkunga abo muri iriya Ntara.

Gen Berhanu Jula yagize ati: “Yakoranye n’abo mu bihugu duturanye kugira ngo abatuye muri Tigray babone intwaro.”

Avuga ko Dr. Tedros ari umunyabyaha ukwiye gukurwa ku mwanya ukomeye ariho.

Bukeye bwaho Dr. Tedros yasohoye inyandiko yamagana ibyo avugwaho, we yemeza ko icyo yifuza ari Ethiopia yunze ubumwe kandi ifite iterambere rya bose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *