MINEDUC ntigaragaza uburyo abanyeshuri batwaye inda muri Covid19 bazoroherezwa kwiga

Bamwe mu babyeyi baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire ya bamwe mu ngimbi n’abangavu mu bihe amashuri yari afunze, kuko inda zatewe abangavu ziyongeye kurushaho.

Imibare yatanzwe na bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abana b’abakobwa basambanywa bagaterwa inda bakomeje kwiyongera.

Nko mu Kigo Nderabuzima cya Kagugu kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa 3 bakiriye abangavu 5  basambanyijwe banaterwa inda, kuva mu kwa 4 kugeza mu kwa karindwi imibare bariyongereye bagera ku bangavu 13.

Mu Kigo Nderabuzima cya Remera hagati ya Mutarama na Weururweyo abangavu 40 batewe inda ni bo bakigannye. Uyu mubare ukaba warazamutse kuko guhera muri Mata kugera muri Nyakanga abatewe inda bageze kuri 62.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe impungenge n’uko umubare munini w’abari muri iki kigero usanga birirwa bazerera hirya no hino mu bice by’Umujyi wa Kigali. Ni mu gihe abakabakurikiranye baba bari mu mirimo ituma babona ibibatunga.

Impuguke mu mitekerereze n’imyifatire ya muntu ishingiye ku burere n’uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa avuga ko impungenge z’aba babyeyi zifite ishingiro kuko abana bari mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bashukika mu buryo bworoshye.

Umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana avuga ko muri iyi minsi ya covid 19, ibibazo bakira byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko byihariye 37.4%.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu usambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 , n aho uwasambanyije umwana bikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira kimwe n’uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 bagafungwa burundu.

2.

Kuba icyorezo cya Covid-19 cyaragize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri, hari ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare bavuze ko inda zikunze kuboneka muri aka karere ziyongereye, kuko batabonaga uko baba hafi y’abana babo, bakavuga ko n’ubukene bwo muri ibi bihe isi yugarijwe n’iki cyorezo ,nabwo bwatumye ababasambanya babona uko babashuka.

Umubyeyi witwa Mariya utuye mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Kabare, avuga ko biherutse kumubaho umukobwa we wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye bakamutera inda, akaza no kwishyingira.

Yagize ati“Mfite umukobwa warugeze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, we mugihe afite imyaka 17 umuhungu wayimuteye afite imyaka 19.
Uwayimuteye yabonye bishobora kuzamukomerana baravugana aramutwara, mpora nibaza niba uru rugo ruzakomera.

Ubu birambabaza,Ese bavuze ngo bafungure najya kumukurayo? Ubuse nzamureka akomeze abe yo, byitwe ko ari umugore? Nanubu abo bana baranyihisha, aho bambwiye ngo bari, iyo mpageze barahimuka .ˮ

Uyu mubyeyi uvugana agahinda, hari icyo asaba ubuyobozi.
Aragira ati“Nk’ubuyobozi bumfashije bukajya kumukurayo, uwo mwana nkazamwirerera n’iyo nda, ariko atabanye na ruriya ruhinja ngo bazabana abe umugore undi abe umugabo, ntabwo akwiriye kujya guca inshuro ngo arashaka imibereho, njyewe namurera nkamubasha nkamutunga, igihe cyagera akazasubira ku ishuri kuko birambabaza.”

Ntabahwanyimana Pierre, umusaza utuye mu murenge wa Rwempasha, avuga ko izi nda ziyongereye, kubera ko amashuri yahagaze.
Aragira ati“Izi nda babatera ziriyongera, impamvu abana ntibakijya ku isuri ,bakunda kujya mu mirimo bonyine nko ku mashantiye bashaka amafaranga, aho niho babashukira bakabatera inda z’imburagihe. Igihe babaga bari ku ishuri, ntakibazo cyabaga gihari.”

Uwihirwe Florance utuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare, afite imyaka 17 , akaba yigaga ubudozi bw’imyenda.

Yagize ati“ Birashoboka ko izi nda ziziyongereye kuko abanyeshuri tutakiri ku ishuri, bamwe birwa bapfa ubusa, nkanjye nsanzwe niga kudoda,none maze igihe mu rugo, nubu duhuye hari umuntu nje kureba w’inshuti yanjye bisanzwe.

Muri iki gihe hari ubukene, mu gihe najyga ku ishuri bakampa icyo nshaka, hari ubwo umuntu yaza akakwemerera kugiha icyaricyo cyose ushaka, hari ubwo namwemerera, icyo gihe ntuhita unatekereza ingaruka wahura na zo. Hariho benshi nzi muri bagenzi banjye babyemera, kuko baba bashaka amafaranga.
Hari icyo uyu munyeshuri asaba Leta.

Florance akomeza agira ati“Ntabwo Leta yashobora gucunga urubyiruko rw’ikigihe kandi runataha iwabo, abenshi bajya aho bashaka, Ikintu gishoboka Leta yakora nifungure amashuri, cyangwa baduhe imirimo dukore, bizagabanya kugira ibyo twifuza tugashukwa ngo tubihabwe.”

2

Rachel utifuje ko tugaragaza isura ye kubwo umutekano we, ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ubu afite inda y’amezi 5, avuga ko mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda, ngo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, nyuma yaho icyo cyorezo kiziye Leta igafata umwanzuro wo gufunga amashuri, ngo ubuzima bwabaye bubi mu muryango, bituma ahitamo gushaka uko yatunga umuryango we, ari byo byamuviriyemo gutwita imburagihe.

 

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa ‘‘millecollinesinfos.com’’,  yavuze ko mu rugo iwabo nta bushobozi buhagije bafite, kuko ngo abana na nyina ndetse akaba afite barumuna be bamukurikira, nyina umubyara ngo aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, akenshi bakaba batunzwe no gukora muri VUP, ubuzima ngo bwarushijeho kuba bubi mu gihe cya ‘‘Guma mu rugo’’, aho babwirirwaga ndetse bakanaburara, kubera kubura ibyo kurya nta n’ubushobozi bafite, ngo nibwo yatangiye kugendera mu kigare cy’abana biganaga, batangira kujya bajya gusura abasore, akenshi bagasangira n’ibisindisha.

 

Ubwo basuraga umwe mu basore bari baziranye ngo basanga hari n’abandi bagabo bari aho basangira, batashye babatwara mu modoka bamugeza hafi y’iwabo, ni bwo ngo uwo mugabo yamuhaye numero ye ya telephone, ndetse amuha n’amafaranga atifuje gutangaza umubare wayo, gusa avuga ko yari menshi kuko ngo bari baganiriye amubwira ibibazo afite mu muryango we ngo yayamuhaye amubwira ko ari ayo gufasha umuryango we bakikenura.

 

Akomeza avuga ko bakomeje kuvugana no gusurana ariko mu mazu y’abasore batandukanye, ari nako amwongera andi, nyuma ngo kuko bagezaho bakajya banaryamana batikingiye, ngo yaje gushiduka yarasamye, ariko ngo akimara kumubwira ko atwite ntiyongeye kumuca iryera, ari yo mpamvu avuga ko usibye nawe hari n’abandi babayeho nkawe kandi ubuzima butameze neza.

 

Ati “nashukishijwe amafaranga,mfatiranwa n’ubukene mu gihe cya Covid-19, none icyo nakuyemo natwaye inda, nari umunyeshuri numva nzaba umuganga, nkajya mvura abantu, ariko ubuzima bwanjye bwarangiritse, amashuri ndayacikirije, icyo nabwira ubuyobozi, muri ibi bihe, bite cyane ku rubyiruko, by’umwihariko uruturuka mu miryango ikennye, kuko dukora byinshi bibi kugira ngo tubeho, cyokora Leta ni umubyeyi koko, natwe amashuri agiye kuzafungura twarabaye ababyeyi, basi bazatwiteho baduhe amahirwe ya kabiri twige, tuzabashe gutunga bano tugiye kuzabyara, cyangwa se bazadufashe twige imyuga”.

 

Nshimiyimana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, kuri icyo kibazo cy’uko abo bana b’abakobwa batwaye inda muri bino bihe bya Covid-19, bari basanzwe ari abanyeshuri we ababwira ko kuba bifuza gufashwa bagakomeza amasomo cyangwa bakerekeza kwiga imyuga n’ubumenyingiro, ngo ntabwo kuba atwite yari umunyeshuri bivuze guhindura ibyo yigaga, ngo igihari ni ukuganira nabo ndetse bakababwira ko uburenganzira bwo gukomeza kwiga buhari, ngo ntibakwiye kugira impungenge ahubwo bakwiye gutuza, bakita kuri uwo mwana batwite, hanyuma igihe bazaba bamaze kubyara bagomba kwegera ubuyobozi bagafashwa gushakirwa aho biga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *