MFITE AGAHINDA : Dore uburyo Natanze miliyoni mu rusengero nahanuriwe kurongorwa vuba, none imyaka 4 ikaba yihiritse. Umva uko bansubiza iyo mbabajije, ubundi ungire Inama.

Mbifurije amahoro ya nyagasani kandi mbagisha inama kubera icyo nakwita ikigeragezo nahuye nacyo, ntanga amafaranga kubera ibyishimo cyangwa se icyizere nari nashyizwemo, nizera ubuhanuzi ariko nza gusanga ari amayeri nakinwe.

Mu mpera za 2014, nibwo nanjye natangiye gusengera mu itorero ryari riharawe cyane muri Kigali, n’umuyobozi waryo rwose aharawe twese ariho twirukira, ntabwo mvuga amazi yanjye n’ayabo. Nari mfite ububyutse cyane pe, njya no mu cyumba cy’amasengesho, naba ntagiyeyo nkakurikira inyigisho ze yatangaga kuri radiyo buri gitondo ibyongereza bavuga abasemuzi bagasemura reka si nakubwira.

Mu buzima busanzwe ndi umucuruzi, mfite umwana umwe w’umuhungu nabyariye iwacu, se ntabwo yigeze abana na njye, mbese ndi ‘Fille mere’; ntuye muri Kigali, ntacyo mbuze rwose ariko umugabo we ndamukeneye kuko ubu maze kugira imyaka 35, abo tungana baratuje n’imiryango yabo.

Kubera ko abantu bo muri urwo rusengero bamwe bari banzi, nkeka ko aribo bangambaniye, kuko babonaga ko nkeneye umugabo kandi koko ndamukeneye, ntacyo mbuze ariko kuba ntafite uwo nita umutware wanjye birambabaza.

Umugore wa mbere yarihandagaje ajya mu mwuka, aba ankozeho avuga ngo mbonye umugabo, ambwira ibintu byinshi nkumva koko nibyo, kandi nibwo bwa mbere yari ambonye. Ibyo byagiye bimpa icyizere numva ntangiye kuhiyumva. Umuhanuzi wese ugiye mu mwuka akangarukaho, bati Imana iguhaye umugabo vuba,…

Kera kabaye n’umushumba yarihanikiriye ati wowe kanaka, haguruka, haguruka vuba, baba baramfashe banjyanye imbere, ankozeho, ati ‘waje hano ushaka umugabo, umugabo uramubonye, tangira utegure ubukwe, ugure ibyambarwa,… ati “ariko gira icyo wigomwa, tanga kimwe cya gatanu cy’amafaranga Imana iherutse kuguha, izaguha andi kuko uri mu gihe cyiza cy’imigisha”.

Ibyo byabaye, nari maze iminsi ngurishije ikibanza cya miliyoni eshanu, rwose nyuma negereye umushumba ndamubaza, arambwira ngo ni miliyoni ngomba gutanga ngo kandi nintabikora umugisha urancika.

Rwose nta kibazo cy’amafaranga nari mfite, naragiye ndayabikuza, nyazana muri ambaraji ndayatanga,… Eh eh eh, buri kimwe cyose ni njye batangagaho urugero. Bakanyita umukiristo w’ukuri.

Nakomeje kwitegereza ibikorerwamo aho, sha nagenze gake kuko hari bamwe nasanzemo bambwiraga kwitonda, kandi koko nasanze ari ukuri. Tekereza kuba pasiteri muzima afite ikipe y’abantu bashinzwe iperereza, bakamenya ubuzima bw’umuntu mushya winjiyemo, ibyo nibyo bagenderaho bavuga ngo barimo kuguhanurira, ugahita utungurwa wowe ukizera ko ari iby’umwuka kandi ari amakuru batohoje neza.

Imyaka ine irashize, nategereje uwo mugabo bambwiraga narahebye, abashaka inyungu zabo bwite bo ni benshi. Abifuza ko turyamana n’ijana umunsi umwe nababona, ariko abo mbima amatwi. Abaza bagamije amafaranga abo ni benshi ariko nabuze uwaza angaragariza urukundo.

Ntabwo nciye intege abizera ubuhanuzi bwo muri iyi minsi, ariko harimo n’abatubuze, njyewe naratuburiwe ariko ubu naciye akenge, nashatse no guteza ingaru ngo nagaragaze ukuri kose, ngo ngaragaze amanyanga akorerwa muri urwo rusengero, ariko nabuze aho mpera. Mbese amafaranga yanjye natanze aracyandya mu mutwe. Nkore iki? Mungire inama.

31 Comments on “MFITE AGAHINDA : Dore uburyo Natanze miliyoni mu rusengero nahanuriwe kurongorwa vuba, none imyaka 4 ikaba yihiritse. Umva uko bansubiza iyo mbabajije, ubundi ungire Inama.”

  1. Ihangane ntakundi abakozi bimana bubu bishakira indamu ariko wowe uzizerere mwijambo ryimana gusa kuko nibwo buhanuzi butavangiye
    Gusa nyine uzaze twibanire nguhe rwowifuza nguhoze kuko nanjye nahuye nicyocyibazo

  2. Ihangane byatumye ufunguka mumutwe imana izaguha uwo mugabo ukeneye namafranga izaguha Andi kuko ntibaguciye amaboko ihangane gusa hanze aha birakaze ntawo kwizerwa

  3. Salute! Komeza wihangane umugabo uzamubona… We usenge witunganye mumutima … Imana ntakiguzi ishyiraho uretse kuyizera Imana Ni Rukundo…

  4. Ariko Mana ibi nibiki ese nabwo yatanga ikirego mubuyobozi ariko ihangane utegereze wihangane Kandi wowe ubwawe wisengere kbsa nibyo bizagufasha

  5. Uzampamagare kuri 0785639197/07228968220
    Nzakwereka igisubizo cyibibazo.
    Gusa humura umugabo uzamubona.Igihe cyawe nikigera.

  6. Niba UrI Umukrristo Nyawe utari Gusebya Aba Kristo , Imana ikwibuke , Gusa icyo nashakaga
    kukubwira nuko Hakiri kare , nturasaza kdi Ibyi Mana Yacu Biratinda ariko Ikiza ntibihera , Ibuka Yosuwa na Karebu , Karebu Yahawe Isezerano afite Imyaka 40 ariko ahabwa gakondo afite Imyaka 90 ,
    Usome Inkuru yumugabo witwa abaraham , Nayo Yagufasha Itangiriro 17; Urumva amasezerano Yayo.
    Gusa Ubuhanuzi bwiza Ubugerageresha ijambo Ry:” IMANA . Kuba waratanze Amafaranga ntacyo Nabivugaho kirenze Kuko Umubano Hagati Yumuntu NI IMANA Ntacyo watanga Kugira ngo ikugirire neza , Kuko , Iha uwo ishaka , kdi pe Niguha uzibagirwa umubabaro wagize wikifuzo warufite wose.
    Natwe Haramasezerano dufite yayo , Kdi ikigaragaza ko izayasohoza
    1* Nuko haribyari bikomeye kurusha ibyo turigucamo ubu Yakoze kdi turi abagabo bo kubihamya
    2* Nuko Itari Umuntu Ngo Ibesshye
    3* Icyo Yavuze ndakurahiye Ntijya yivuguruza

    Ijambo ryanyuma , Nuko Urumunyamahirwe niba haricyo yavuganye nawe Uzaramba , kuko Ntushobora gupfa utararya kumunyenga wibyo yakubwiye , kuko , Isezerano ryawe ntiwaryakirira Mumva , Nayo rega Ikunda Icyubahiro , Igomba kubisohoza kugirango abatemera Imana bamenye ko haricyo yakoze.

  7. Ihangane umugabo uzamubona igihe nikigera nange nkeneye Umugore arko gusa ndengeje imyaka 30 niba wumva nta kibazo mpamagara aha
    +50943731882

  8. umva aba nabo batangiye kuguha number zabo si abantu bo kwizerwa kuko niwemera nabo ni abatubuzi nk’abandi…
    komeza usenge uzamubona kuko uwawe arahari.Abasore bakeneye abafasha baracyahari gusa kubona ufite urukundo ntibyoroshye arko uzamubona we guhutiraho,arko uziyizire iwacu Regina Pacis ntaribi haba abasore kandi beza bafite gahunda.

  9. Ntabwo wabuze umugabo ahubwo ufite ubwoba bw’imitungo yawe cyane ko numva wahuye nabenshi uba waramubonye. Nyine tegereza tu uzahuza no gushaka kwawe

  10. Ihangane Imana irakuzi niba ukeneye umugabo udakina Nyandikira kuri whatsap +250728624621 arko nagiye M ubutumwa hanze twazakora ubukwe nje umwaka utaha

  11. Gusa mpora mbwira abantu kwitondera amadini yiki igihe kuko ni abanyamitwe gusa niho basigaye barashyize business ibibazo byigisha ubwenge ubwo warahumutse ntibizongera nta muntu wundi uzongera kukubeshya kubera ibyakubayeho gusa tuza wizera ko ejo ari heza kuri wowe kd ntukizere uwo ubonye wese kuko ubonye ko umukunze ari mwiza cg bitewe nutugambo twiza akubwira, take care, thx, ukeneye ibindi call 0722425551

  12. biragoye kuba Umuntu yakugira inama kandi uri umuntu Uzi ubwenge nimba harikinu nanga Numukobwa ufite amafaranga inama nakugira nuzongere kugisha inama urata amafaranga kuko hari uwaza yiyita mwiza akakurya utwawe twose akatumara icyiza iyiteho usenge bizashoboka cg unyandikire kuri imail adress tugirimanaetienne@gmail.com cg tel 0783504512/0725526392 nkubwire byinshi nguhe nubuhamya

  13. ndakuramukije nonese kushaka umugabo ukaba urata amafaranga urumva bizaguhira? icyakora ukeneye abafashamyumvire nukuri kugirango wiyakire biragoye ngesinkugira inama kurubuga nyandikira kuri imail adress tugirimanaetienne@gmail.com cg tel 0783504512 /0725526392 nzaguhe ubuhamya nzanagufasha mumitekerereze

  14. Birababaje siwowe wenyine natwe Niko bigenda gusa imana izabibabaza ubishaka ko tuganira birambuye wampamagara kuri0788970381

  15. Imana ni urukundo kandi niyo itanga byose ihangane izaguha umucher ugukwiriye kandi ugukunda .kandi imana yaduhaye umutima wokwibagirwa ibyabaye byibagirwe utangire ubuzima bushya .imana ikomeze ibane nawe mumutima wawe iminsi yose

  16. Njyewe sindwanya Imana ariko abahanuzi biyita ko bayivugira muri iyi minsi bateye benshi urujijo! Ihangane baragutuburiye rero. Ntutegereze kuko ntabwo baguhanuriye, cyakora Imana yo yaguhaye ubundi butunzi harimo n’ubukomeye bwo kuba ufite umwana ukaba witwa Maman kanaka ntabwo izabura kuguha umugabo cg umutware. Iyi ni No yanjye ubishoboye wamvugisha: 0788780130 wowe ndumva twaganira byinshi tukanagirana inama.

  17. Muvandimwe tumenye twese hamwe ko umugisha w’Imana ntugurwa. Ntanyatsi ibaho kumugisha Imana yakugeneye!!!Imana ikora ibintu byayo byose mugihe cyayo, igitambo twatanzweho ni kimwe ni amaraso yaYesu yonyine. Gutura ni byiza, ujye uteza umurimo w’Imana imbere, ntugature kugira ngo Imana ikunde iguhe ikintu runaka!!! Imana iraguha ntimugura. Ubu gutanga amafranga nkayo watanze birutwa niyo uba waratuzaniye ikifuzo cyawe tukagufasha gusenga muvandi!! Ntakirarenga, Uwiteka aguhire, aguhe umugisha utagabanije, iguhe umufasha ugukwiriye, ugukunda akazagutetesha mu izina rya Yesu. Humura, komera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *