Kuri uyu wa Gatandatu FC Barcelona yari yakiriye Valencia mu mukino wa shampiyona ya Espagne, urangira amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2.

Valencia ni yo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Mouctar Diakhaby, FC Barcelona yishyurirwa na Lionel Messi mu minota 4 yari ishyizwe ku gice cya mbere.

Messi yaciye agahigo gakomeye kari gafitwe n’umwami Pele

Igitego Messi yatsinze cyari icya 643 yari atsindiye FC Barcelona, akaba yahise aca agahigo ka Pele na we watsinze ibitego nka byo akinira Santos y’iwabo muri Brésil.

Messi kandi ari mu nzira zo guca akandi gahigo ka Pele ko gutsinda ibitego byinshi mu kipe y’igihugu ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo, dore ko abura ibitego bitandatu akamushyikira.

Pele yatsindiye Brésil ibitego 77 bimugira uwa mbere watsinze byinshi muri Amerika y’Amajyepfo, mu gihe Messi amaze gutsindira Argentine ibitego 71.