Manda ya kabiri ya Magufuri izafasha iki EAC

Komisiyo ishinzwe amatora muri Tanzania yemeje ko Perezida John Magufuli yatorewe manda ya kabiri yo kuyobora iki gihugu n’amajwi arenga 84%.

Uwamuguye mu ntege mu bo bahatanaga ni Tundu Lissu wagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n’akanama k’amatora.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze gutangaza ko batemera ibyavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa gatatu, bavuga ko yabayemo uburiganya.

Perezida Magufuli w’imyaka 61, yari ahatanye n’abandi bakandida 14.

Magufuli yatsindiye gutegeka Tanzania kuri manda ya kabiri – ari nayo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga – y’imyaka itanu, nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,516,252 muri miliyoni 15,9 zatoye.Tundu Lissu w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA agira amajwi 1,933,271.

Ishyaka rye ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n’ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

Ku wa kane, Tundu Lissu, ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora avuga ko aya “atari amatora ugendeye ku mategeko ya Tanzania n’amategeko mpuzamahanga”.

Yavuze ko udusanduku tw’amatora twakozwemo uburiganya. Bwana Lissu wari umukandida w’ishyaka CHADEMA, yanavuze ko indorererezi z’ishyaka rye zangiwe kwinjira mu biro by’amatora.

Semistocles Kaijage ukuriye akanama k’amatora, yahakanye ibyo birego by’uburiganya. Yavuze ko ibirego by’impapuro mpimbano z’itora nta shingiro bifite.

Hagati aho, indorerezi z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) ziyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w’u Burundi zashyigikiye imigendekere y’amatora, zivuga ko yakozwe mu buryo busanzwe.

Izi ndorerezi za EAC zasabye ko abafite ibibazo ku migendekere y’amatora babicyemura binyuze mu nzira y’amategeko.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Dar es Salaam yavuze ko ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ibyo kwizerwa.

CCM yatsinze no muri Zanzibar

Usibye kwitabira amatora ya Tanzania, abatora bo mu birwa bya Zanzibar bifite ubwigenge bucagase na bo barimo batora perezida wabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *