Kwica Ndadaye byateguwe mbere y’uko arahirira kuba Perezida w’u Burundi

Igihe Perezida Ndadaye yicwa, Bwana Rukindikiza ntiyari ahari , yari mu butumwa mu kirwa cya Maurice aho yari yoherejwe gutegura urugendo rwe nk’umukuru w’igihugu muri icyo gihugu.

Ndadaye yishwe ku wa 21 z’ukwa cumi 1993, nyuma yo kubigerageza inshuro nyinshi ariko bigafata ubusa.

Kumwica byatangiye gutegurwa akimara gutorwa ataranarahira, ibizwi cyane bikaba ari ibyabaye mw’ijoro ryo kuwa 02 bucya ari kuwa 03 z’ukwezi kwa karindwi 1993, hasigaye iminsi umunani ngo arahirire kuyobora uburundi.

Ndadaye yarashoboye kurusimbuka ku butwari bwa Bwana Rukindikiza nk’uko we ubwe abisobanura.

Kuri uwo munsi, Rukindikiza niwe wari ukuriye abarinda Ndadaye. Ati: “Jyewe nari ndyamye, nuko abasirikare baraza barambyutsa bambwira ko abasirikare batugose”.

Avuga ko yaretse uwari uyoboye icyo gitero akinjira kugira bavugane maze amusisobanurira ibibagenza muri icyo gihe n’amatelefone bari bayaciye.

Ati: “Namubajije ibyabaye, ambwira ko mu biro bikuru bya gisirikare bari bamaze gufata icyemezo ko Ndadaye bamutora bakajya kumwica, ko rero nareka bakinjira bakamutwara”.

Avuga ko muri iryo joro yabahakaniye ko nta  Ndadaye bakoraho igihe cyose agihumeka, ahubwo ahubwo ko agiye gufungura umuriro nibadasubirayo ku neza.

Ati: “habayeho gushamirana kugeza ubwo  ushinzwe umutekano muri Bujumbura ampamagara kuri walkie-talkie.

“Ambwira ko ntegetswe kubareka ngo binjire, nawe ndamuhakanira

Rukindikiza avuga ko ibyo yabigize mu kwihagararaho kuko we ubwe avuga ko yari afite abasirikare 35 b’abajandarume, mu gihe abari bamuteye bangana inshuro eshatatu kandi bamwe bita abakomando.

Ati: “Namuteye ubwoba mubwira ko ngiye gutangira kurasa abonye bibaye amahane asubira muri camp Muha kuzana abandi basirikari bo kumufasha  (renfort)”.

Abasigaye yarabakanze ku buryo ntacyo bari bakibashije gukora ahita ajya kubyutsa Ndadaye amubwira ibibaye nawe amusubiza ko yizeye ubutwari bwe,

Rukindikiza avuga ko abo bari babateye bagize ubwoba baragenda, bahura n’uwari abayoboye azanye  izindi ngabo zogufasha.

Bamubwiye uko byabagendekeye ko  Rukindikiza yari yarakaye cyane kandi ko yahatswe kubamara, “bose basubira inyuma, ibyo kwica Ndadaye biburizwamo”.

Ndadaye amaze kurahira, Rukindikiza avuga kandi ko yashoboye kuburizamwo umugambi wo kumurasa avuye mu rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa cyenda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *