Kuri Noheri hari abaraye muri stade bakurikiye amasomo yo kwirinda covid19

Mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali abantu bagera kuri 310 bafatiwe mu duce dutandukanye barengeje amasaha yo gutaha ya saa mbiri z’ijoro, abandi 58 bafatwa batambaye udupfukamunwa, n’amasaha yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yo kuba buri wese yageze mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko COVID19 ihari kandi kuyirinda birashoboka.

Bagira bati:”Twubahirize amabwiriza yo kwirinda.Tegura neza gahunda z’umunsi uharanire kuba saa 20h00 wageze mu rugo”. Ubu n’ubutumwa muri kuri Twitter

Bavuga Ijoro rya Noheri ku wa 25/12/2020 abantu 310 bafashwe barengeje amasaha abandi 58 batambaye udupfukamunwa.

Aba bose baraye muri Stade ya Kigali nkuko amabwiriza abigena. Bigishwe nabacibibwe n’amande buri wese batanze ibihumbi 10 Rwf nkuko inama jyanama y’umujyi wa Kigali yabyemeje.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *