Koreya y’Amajyaruguru yakoze ikindi gisasu cya Kirimbuzi

Koreya ya ruguru yamuritse igisasu cya kirimbuzi kiruta ibindi byabayeho , ibi byabereye mu myiyerekano yitabiriwe na Perezida Kim Jong waboneyeho umwanya wo kubwira abatuye isi ko uretse n’ibisasu batunze na Covid19 itabakozeho

Icyo gisasu cyari cyashyizwe ku modoka cyatambagijwe imbere ya Perezida, cyavugishije abantu benshi harimo n’abanyamerika bagaragazaga ko icyo gisasu aricyo cya mbere ku isi gishobora no kuyirimbura , bakaba bagaragaje impungenge ko kuba gitunzwe n’umuntu usa n’umusazi

 

Iyi myiyerekano yakozwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 75 y’ishyaka riri ku butegetsi rimaze kandi ubwo butegetsi bukaba bwarabashije gutunga intwaro za kirimbuzi.

Perezida yatangaje ko gukora intwaro zikomeye bikomeje aburira abatabyishimiye ko niba babishoboye bazatinyuke bamukome mu nkokora.

Iki gikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi kuri amerika idahwema kuvuga ko gukora ibitwaro bya kirimbuzi bidakwiye muri iki kinyejana

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *