Kogosha umusaraba ku mutwe w’umuntu ni iyicarubozo ni n’ubukunguzi

Ibyabaye ku kigo cy’amashuri cya GS Nyendo biteye isoni n’agahinda kuko twese tuzi ko umusaraba ushyirwa kumva ndetse uba uteye ubwoba n’ihahamuka kuri bamwe ku buryo kuwogosha umunyeshuri umuziza kutiyogosha bifatwa nk’igihano cy’iyicarubozo kuko uwo bawogoshe agendana ipfunwe ndetse binateye ubwoba cyane ko hari nabamubona bakamushyira mu kato.

Nkuko tubikesha Radio Flash Rwanda ko bamwe mu banyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya GS Nyendo giherereye mu mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare ntibiyumvisha uburyo abarimu babo babogosha imisaraba mu mutwe kugirango biyogosheje bamareho.

Ababyeyi b’aba bana bo ngo basanga biteye isoni ndetse bagasaba ibisobanuro abayobozi b’ikigo, impamvu y’iyo misaraba yashyizwe mu mitwe y’abana babo.

Ubuyobozi bw’iki kigo buravuga ko ibisobanuro birenze byabazwa akarere kuko ari ko bwabahaye akazi.

Ababyeyi bakomeje kwibaza impamvu abarimu bashyira imisaraba mu mitwe y’abana babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *