Kisekedi akomeje gushimangira ko ntawe basangiye ubutegetsi

Mu gihe hari bamwe mu banyapolitiki bavuga ko uwari Perezida Kabila arisha inyuma akanakoresha ubutegetsi buriho muri Congo, Perezida Tshisekedi yashimangiye, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku wa gatanu 13 Ukuboza 2019, ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafite undi mukuru w’igihugu usibye we wenyine kandi ko atari mu ipiganwa n’uwariwe wese.

Yagize ati: “ Nta muntu n’umwe turi mu irushanwa, ni nge mutware ngenyine. Uwo nasimbuye ntabwo ari we umfatira imyanzuro. ”

Perezida Tshisekedi yabaye Umukuru w’Igihugu kuva tariki ya 25 Mutarama 2019. Yazanye amatwara mashya arimo kugira guverinoma ihuriweho hagati y’ihuriro ry’amashyaka arimo (CACH) ndetse na FCC rya Kabila.

Mu nteko ishinga amategeko kandi higanjemo abagize ihuriro rya Joseph Kabila, abagerageje kubisesengura babisanishije na politiki bavuga ko bisa n’aho Perezida Tshisekedi atangiye gutegekerwa ku ngoma ye cyangwa se kwerekerwa ibyo akora, akaba nta bubasha afite bwo gufata ibyemezo.

Perezida Kabila yavuye ku butegetsi ubwo mbere yari yavuze ko atazongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Felix Tshisekedi, Martin Fayulu na Ramazani Shadary bahatana bonyine ariko umusaruro wavuye mu matora ntiwashimishije Fayulu bari bahatanye cyane. Iki gihe byavuzwe ko Tshisekedi yatsindishirijwe amatora abifashijwemo n’ubutegetsi bwa Kabila.

Kuba yaratsinze abifashijwemo na Joseph Kabila, ababivuga babibona nk’impamvu Tshisekedi akwiriye kugendera ku mabwiriza ye, akamuha ibyo amusabye gusa hari ababona imitegekere ya Tshisekedi nk’iri mu manegeka cyane ko ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko Kabila yaba ari kwigarurira imitima y’abantu gake gake, akazaba nka ‘cya kikurya kitajya kure yawe, ahubwo kiba mu myenda wambara.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *