Kiliziya yasabwe kujya bahana amahoro ya Kristu badakoranye muntoki -Ebola

Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo, nyuma yo kumva ko icyago cya Ebola kiri hafi y’u Rwanda yavuze ko mu ngamba bafashe harimo no kubwira Abakiristu ko mu gihe cyo guhana Amahoro mu gitambo cya Misa bitari ngombwa ko ukora ku muntu, kandi amahoro akayabona utamwanduje.

Mu nama yabereye I Rubavu iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba bongeye kugaragriza abatuye hariya n’Abanyarwanda bose muri rusange ko icyago cya Ebola kitabari kure kuko cyageze i Goma, basaba ko bakaza ingamba zo kwirinda.

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Nyunda, Nsengumuremyi Jean Marie Vianey yabwiye abanyamakuru ko amadini nay o akomeza kwigisha abayoboke ko bagomba kwirinda Ebola mu buryo bwose bushoboka, cyane birinda gukoranaho kuko iyi ndwara ishobora guhererekanwa muri ubwo buryo.

Ati “Ku byerekeranye n’abantu bifuza guhazwa ku rurimi  kubabwira ko bishobora kubateza akaga biroroshye kandi umuntu akabihagarika, kubabwira ko nko mu gihe cyo guhana Amahoro ya Kristu umuntu yakunamira mugenzi we aho kugira ngo bahane intoki utizeye neza ko bose bakarabye ibyo na byo ni ibintu byakumvikana…”

Yavuze ko n’ubundi butumwa babwiwe mu nama byoroshye kubibwira abaturage bagiye mu Misa, kandi ngo ubutumwa bwo kwigisha kuri Ebola igihe cyose biri ngombwa ku begereye umupaka bazakomeza kubibutsa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba aheruka gusaba Abanyarwanda guhindura imyumvire bakajya basuhuzanya bapepera aho gukorana mu kiganza.

Kuri uyu wa mbere yavuze ko Ebola itaragera mu Rwanda ariko abantu bagomba gokomeza kwitwarararika.

Ati “Kuba Ebola itaragaragara mu gihugu cyacu ni uruhare rwa buri wese, ariko turongera kubigisha no kubamenyesha  ko icyorezo noneho kiri hafi y’igihugu cyacu, ubu ntitukivuga Benin a Butembo (ni uduce two muri DR.Congo), ubu cyagaragaye i Goma ni ugukaza ingamba.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko isuku ari ngombwa cyan

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko mu byo basabye abaturage harimo kureba niba aho bishoboka bakwishyira hamwe bagatumiza ibintu bashaka bikazanwa na bake aho kugira ngo bose bajye muri Congo Kinshasa.

Mu baganiriye n’aba bayobozi barimo abafite ibikorwa bitanga serivise ku bantu benshi, n’abanyamadini.

Prof Shyaka yavuze ko nta mpamvu y’uko abantu bakwiziringa muri Congo bitari ngombwa kandi hari Ebola, bityo ngo mu nama baganiriye kuri Ebola n’ingamba zafatwa kugira ngo bose bafatanye kuzishyira mu bikorwa.

Icyorezo cya Ebola kimaze umwaka kivugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu minsi mike ishize cyavuzwe mu mugi wa Goma, aho cyahitanye abantu babiri, abandi babiri bakaba bari kwitabwaho.

Ebola ni indwara mbi cyane, ihitana hafi ½ cy’abantu yafashe, yandurira mu gukora ku muntu uyirwaye binyuze mu matembabuzi cyangwa amaraso, mu biyiranga harimo kuribwa umutwe, umuriro mwinshi, impiswi no kuva amaraso ku mubiri ahantu hose hari utwenge.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko isuku ari ngombwa cyane gukaraba intoki n’isabune kuko byica udukoko duto twatuma umuntu yandura Ebola.

Ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa hashyizwe camera, hanashyirwa uburyo bwo kuorohereza abahagenda gukaraba intoki mu rwego rwo gukumira ko Ebola yakwambuka umupaka ikagera i Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *