Kilimanjaro irimo gukongoka amahanga arebera

Tanzania yatangaje ko igiye kohereza kajugujugu n’izindi ndege kuri uyu wa kane gufasha kuzimya umuriro wigize karungu ku musozi wa Kilimanjaro muri Tanzania, uyu muriro umaze iminsi itanu.

Abashinzwe kuzimya imiriro y’ibyaduka hamwe n’abatabazi bari kwitanga uko bashoboye nk’uko bivugwa na Minisitiri ufite amashyamba mu nshingano zewitwa Hamisi Kigwangalla, ikigaragara nuko ibyo bakora byose bidashobora guhagarika uwo muriro keretse imvura itabaye ikahagwa.

Icyaba cyarateye iyi nkongi ni umuyaga mwinshi uvanze n’ubushyuhe bukabije byahuriranye n’ibyatsi byumye.

Bwana Kigwangalla yanditse kuri Twitter ati: “Ni igikorwa kigoye kurusha uko mubitekereza iki gikorwa nticyoroshe na mba nk’uko bamwe babyibaza”.

Abatabazi barenga 500 nibo bari gufasha kuzimya uwo muriro kuri uno musozi muremure cyane muri Afrika.

Kugeza  ubu amerekezo y’uyu  muriro ntaramenyekana, ariko ihsmi rishinzwe amashyamba kimeza muri Tanzania (TANAPA) avuga ko hari ibimenyetso ko waba waratewe n’abari batetse aho ba Mukerarugendo baruhukira kuri uwo musozi.

TANAPA yekeranye amashusho yerekana uburyo umusozi wahiye.

Umuvugizi wa TANAPA Pascal Shelutete yabwiye ikinyamakuru cyo muri Tanzania Mwananchi ati: “Biragaragara ko uyu muriro watorotse abari batetse hanyuma ufata ibyatsi byumye uhita ukwirakwira ishyamba ryose”.

Kaminuza yigisha ibijanye no kubungabunga ibidukikije (College of African Wildlife Management) iri hafi y’uwo musozi yohereje abanyeshuri 264 gufasha kuzimya uwo muriro no kugeza ku bikenewe abarimo bazimya uwo muriro.

TANAPA yasohoye itangazo aho ivuga ko yafashe “ingamba zose zishoboka kugira ngo umuriro utaza kubangamira ubuzima bwa ba mukerarugendo, ibikoresho byabo, abikorezi hamwe n’ababafasha.

Umusozi wa Kilimanjaro upima ibirometero birenga 5.8 by’ubuhagarike ni umusozi ugendererwa cyane na ba mukerarugendo, aho uko umwaka utashe wakira abagera mu bihumbi bawuzamuka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *