Kigali Inkunga yo kunganira abagumye mu rugo yatangiye kubageraho

Umujyi wa Kigali watangiye gutanga ibiribwa ku baturage badashobora kubibona kubera ko gahunda ya “guma mu rugo” yababujije kujya mu mirimo yari ibatunze.

Abatoranijwe guhabwa ibi biribwa bagomba kubishyikirizwa mu ngo zabo mu rwego rwo kubabuza kwegerana byatuma banduzanya.

Umujyi wa Kigali ngo watekereje kubitanga muri ubu buryo kugira ngo hatabaho umuvundo abaturage baje kubifatira ahantu hamwe.

Muri rusange habaruwe abantu 3000 babarirwa mu rwego rwa ba nyakabyizi barya ari uko bavuye ku mirimo ibahemba umunsi ku wundi.

Aba bagomba guhabwa ibiribwa kuko gahunda ya guma mu rugo yababujije gusohoka mu ngo zabo.

Urubyiruko rw’abakorerabushake nibo bahawe inshingano zo kugeza ibi biribwa ku baturage.

Na bo batoranijwe nyuma yo gupimwa ngo harebwe ko badafite ubwandu.

Umujyi wa Kigali ni wo urebwa n’iyi gahunda kuko ari wo washyizwe mu kato kazamara iminsi 15.

Uretse imiryango isanzwe ibona ifunguro ari uko ivuye ku kazi, iyi nkunga y’ibifungurwa ngo igomba no kugera no kubarwariye COVID 19 mu ngo zabo habanje kurebwa abadafite ubushobozi.

Gahunda nk’iyi yaherukaga mu kwezi kwa 4 umwaka ushize ubwo igihugu cyose cyari cyashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Iyi gahunda yamaze iminsi 45 yaneguwe n’abatari bake bavuze ko hari aho abaturage bahawe intica ntikize ndetse hakaba n’abavuze ko batabonye na mba.

Gusa kuri iyi nshuro ubutegetsi buvuga ko bwiteguye. Umujyi wa Kigali washyizeho umurongo wa telefoni buri wese ukeneye ibiribwa atabyibonera azajya yiyambaza kugira ngo abigezweho iwe mu rugo nk’uko bivugwa n’ubutegetsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *