Kigali: Ikihishe inyuma y’inkongi yaraye yibasiye ahazwi nko kumashyirahamwe I Nyabugogo

Ahagana saa sita z’ijoro  mu mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisaraga mu karere ka Nyarugenge ahitwa ku ‘mashyirahamwe’ haraye hibasiwe n’inkongi yatewe n’iturika rya gas yo ku witwa Immaculee Uwizeyimana. Polisi yatabawe ubu hakaba hari kubarurwa ibyangijwe n’umuriro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye umuhesha.com ko koko uwo muriro wadutse uturutse ku iturika rya gas, asaba abaturage kwitwararika bakajya bakurikiza inama n’amabwiriza agenga gukoresha ibyuma bikoresha umuriro nk’amashyiga ateka, kurara bacomokoye ibyuma by’amashanyarazi n’ibindi.

Ati: “Abantu bakoresha umuriro na gas bagomba gukurikiza inama z’uburyo bakwiriye kwirinda inkongi z’umuriro zangiza ibyabo n’ubuzima bwabo. Bajye bibuka kureba niba gas ifunze neza mu icupa ryayo kandi bacomokore ibyuma byose bikoresha amashanyarazi. Baryame bafite umutekano.”

Umuriro wabaye muri kiriya gice wibasiye aho bafatira amafunguro, utubari, za studio zitungana amafoto n’amashusho n’aho bogoshera abantu.

Kugeza ubu agaciro k’ibyangiritse karacyabarurwa.

Umwe mu baturage uzindukiye Nyabugogo guhaha imbuto abwiye Umuseke ko umuriro wazimye, nta mwotsi ugicumba ariko abantu bataraba urujya n’uruza mu gace iriya nkongi yaraye ibereyemo.

Akurikije uko yabibonye ngo mu byahiye haba ‘hasigaye mbarwa.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *