Kenya yatangiye kwigishiriza munsi y’igiti

Nyuma y’igitekerezo cy’Umunyamabanga muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe uburezi, Prof. George Magoha, kuri uyu wa 4 Mutarama 2021 abarimu batangiye kwigishiriza abanyeshuri munsi y’ibiti.

Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by’amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n’udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y’ibiti, mu gihe ikirere kimeze neza.

Kuri Prof. Magoha, ubu ni bwo buryo bwafasha abarimu kugabanya ubucucike mu byumba by’amashuri no kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, nka rimwe mu yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

 

Ubwo amasomo yasubukurwaga kuri uyu wa 4 Mutarama, nk’uko tubikesha Daily Nation, aharimo Ishuri Ribanza rya Mweiga riherereye mu Karere ka Nyeri, batangiye gukurikiza igitekerezo cya Prof. Magoha.

50% by’abanyeshuri bitabiriye amasomo barigira munsi y’ibiti, mu rwego rwo kubahiriza iri bwiriza ryo guhana intera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *