Katie Piper yongeye kwibagisha isura: bibaye inshuro ya 400

Umuririmbyikazi akaba n’umukinnyi wa ma filimi Katie Piper yasangije amafoto abafana be aho yarakiri kwa  muganga , akaba amaze kubagwa incuro zisaga 400 nyuma ya aside sirifirike yamumenetseho hakaba hashize imyaka 12 ariko ingaruka zayo akaba agihangana nazo.

Acide ikaba yaramumenetseho muwa 2008 , Televiziyo ndetse n’abanditsi babinyujije kurukuta rwa instagram , kwa gatanu barerekanaga uburyo uyu muhanzi akomeje gukira ndetse bigaragara ko yabyakiriye , banabwira abafana be ko batakagombye kugira ikibazo ameze neza.

Nkuko dukesha iyi nkuru ikinyamakuru Mail Online cyagize giti “Katie arenda kuzuza incuro 400 abagwa nyuma ya acide yamumenetseho , ariko igitangaje nuko afite umutima ukomeye .”

Katie akaba avuga ko amaso ye yenda gukira , kandi ko vuba aha azongera akamera neza ndetse yizera ko azongera akaba mwiza . Aragira ati “sinzi uburyo nashimira abaganga bakomeje kumba hafi muri ubu burwayi bwange ,ndetse no  kubantu bakomeje kumba hafi.”

Katie akaba yari yabaye impumyi ku ijisho ry’ibumoso ariko mu cyumweru gishize nibwo yasubiye kwa muganga kugirango bongere kumubaga abashe kubona , ikibabaje umunsi yagombaga kubagwaho ni nawo munsi yizihizaho isabukuru y’imyaka 37, ibyo byose yarabirenze maze ajyayo ndetse atangaza ko ameze neza ari koroherwa .

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ati “ndi kwa muganga ntegereje ko ijisho ryange rikira , buri kimwe kimeze neza .”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *