Karidinari Kambanda antoni atangiye gusurwa n’abanyacyubahiro bakomeye

Kuri uyu wa kane taliki 05 Ugushyingo 2020, i saa yine z’amanywa, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa United Arab Emirates, Bwana Hazza AlQahtani, uhagarariye Igihugu cye mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba akorera mu Rwanda. Mu byo baganiriye, harimo guteza imbere ibiganiro hagati y’amadini no kwimika ubumuntu kurusha uko umuntu yakwihugiraho mu idini rye.

biganiro nk’ibi ni byiza, kuko bituganisha mu murongo w’icyo Imana ishaka: gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe (reba Luka 10, 27).

Ibiganiro nkibi babiherukaga kuya  12 Ukuboza 2019, ubwo Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali yakiraga uyu mugabo ku nshuro ya mbere bakagirana ibiganiro byo rwego rw’akazi kuva aho iki gihugu gifunguye Ambasade i Kigali ku wa 8 Werurwe 2018. Aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zerekeye ubufatanye hagati ya Kiliziya mu Rwanda n’iryo huriro rya Leta z’Abarabu ndetse banifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2020.

Kiliziya gatolika isanzwe ikorana neza n’iki gihugu. Muri uyu mwaka dusoza Papa Fransisko yagiriyeyo uruzinduko rw’iminsi itatu (3-5 Gashyantare 2019) maze asinyana amasezerano y’amateka kandi akomeye mu bufatanye hamwe na Imam Ahmad Al-Tayeb.

Aya masezerano akaba yaragarutsweho cyane mu itangazamakuru, dore ko yibutsa ubwisanzure mu kugaragaza ukwemera Imana no gushyigikira abanyantege nke n’imbababare, bihereye mu muryango n’urubyiruko. Agaruka kandi ku gusigasira amahoro ku isi hirindwa kumena amaraso y’abantu baremwe n’Imana, guhagarika ugukandamizwa uko ari ko kose, cyane cyane ibyatwikira inyigisho z’amadini.

Uru ruzinduko rero narwo rukaba rukomeza gushimangira ubwo bufatanye hirya no hino ku isi mu byerekeye umubano wa kiliziya n’abayisilamu ku rwego mpuzamahanga.

Twakwibutsa ko igihugu cy’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bifitanye umubano wihariye. Ambasade y’u Rwanda ikaba iri Abou Dabi naho iy’iki gihugu I Kigali ikaba imwe muri 44 mu Rwanda ndetse ikaba imwe mu 122 z’Abarabu ku isi hose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *