Kamembe: Wa Musaza wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 hashyizwe hanze ukuri kumpamvu zabimuteye! -Amafoto

Umusaza w’IiKamembe witwa Mvuyekure Vincent bakunze gutazira Tout Blanc yakoze ubukwe n’inkumi yitwa Uwanyirigira Nadine, baba igitaramo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ubu bukwe bwaba bombi bwabaye kuwa 10 Gashyantare 2018, Kamembe yose irahubangana kubera imyaka umusaza arusha umukobwa bashyingiranywe.

Amakuru Umuhesha yakuye ku umwe mu bantu batuye mu gace Mvuyekure atuyemo yavuze ko yahoze ari umwarimu gusa ubu akaba ari mu zabukuru ariko akaba yikorera ubucuruzi busanzwe.

Uretse ubukwe bw’uyu musaza na Nadine, ubukwe bwa Miss Rusizi nabwo buherutse kuvugisha abantu kubera umugabo umurusha imyaka 20 bagiye kubana

Yagize ati ”Uriya musaza ni mukuru cyane ndetse yiganye n’umubyeyi wanjye, yigishije kera cyane gusa ubu yabivuyemo kubera imyaka ubu arikorera ku giti cye hano i Kamembe.”

Uyu muntu kandi yavuze ko uyu musaza w’imyaka 70 nta mugore yigeze ndetse nta n’umwana afite akaba ari bwo bwa mbere yari ashinze urugo.

Yagize ati ”Naravutse ndamusanga sindi mukuru cyane ariko nziko igihe maze ntigeze mbona afite umugore cyangwa umwana ndetse n’iwacu numvaga bavuga ko atigeze ashaka.”

Nadine wakoze ubukwe n’uyu musaza afite imyaka 23 ngo kugeza ubu nta kazi afite ahubwo agiye kujya afatanya n’umugabo we kwikorera ubushabitsi.

Inkuru y’aba bombi yatangiye gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo tariki 13 Gashyantare 2018, abantu bamwe bavuga ko ashobora kuba ari ikinyoma gusa ubushakashatsi Eachamps yakoze yabwiwe n’abatuye mu gace kabereye ubu bukwe ko koko ari ukuri.

16 Comments on “Kamembe: Wa Musaza wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 hashyizwe hanze ukuri kumpamvu zabimuteye! -Amafoto”

  1. kuba amushatse se nigitangaza?nubwambere se ibyo ubyumvise ?murasetsa rwose mujye mushaka inkuru zimeze neza naho ubundi ibyo nibisanzwe.

  2. Niba ari izinkuru mwandika, rwose mwareka gutesha abantu umwanya. Byari ibyacyera kwandika umutwe w’inkuru udafite aho uhuriye n’inkuru.
    Mwisubireho cg muhagarike akazi !
    Uwanditse iyi nkuru yitwande ubundi ?

  3. Hi, Neat post. There’s a problem together with your site in web explorer, would check
    this? IE nonetheless is the market leader and a good element of
    other people will leave out your excellent writing because of this problem.

  4. I don’t even understand how I finished up here, but I thought
    this publish used to be great. I don’t recognise who you might be however definitely you are going to a
    famous blogger in case you aren’t already. Cheers!

  5. Have you ever considered about adding a little bit
    more than just your articles? I mean, what you say is
    fundamental and everything. Nevertheless think about if you added some great images
    or video clips to give your posts more, “pop”! Your content is
    excellent but with images and clips, this blog could undeniably be one of the best in its niche.
    Good blog!

  6. It’s a shame you don’t have a donate button! I’d certainly donate to this brilliant blog!

    I suppose for now i’ll settle for book-marking and adding your RSS feed to my
    Google account. I look forward to brand new updates and will talk about this site with my Facebook group.
    Talk soon!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *