Kambanda agiye kuba Karidinari ku mugaragaro

Umushumba wa Diyoseze ya Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, uherutse kugirwa Karidinali na Papa Francis, kuri uyu wa 28 Ugushyingo, araza kuba ahabwa umwambaro uzajya umuranga nka Karidinali mu muhango uri bubere i Roma Vatican.

Muba basenyeri 13 baherutse kugirwa aba Karidinali na Papa Francis, babiri ntibabashije kujya i Vatican kubera amabwiriza akomeye ibihugu byabo byashyizeho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abo basenyeri barimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n’impeta zibagira baraza guhabwa, abo ba Karidinali badahari bo bazazihabwa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *