Iyi nkubiri y’abaganga yo gufata ku ngufu ihatse iki?

RIB yatangaje koyataye muri yombi umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uyu muyobozi witwa Niringiyimana Eugene, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, ariko ngo ibyo akurikiranyweho bikekwa ko yabikoze mu ijoro ryakeye.

Ku rukuta rwa Twitter, kuri uyu wa 22 Mutarama 2021 RIB yanditse iti “Uyu munsi, RIB yafunze Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro imukurikiranyeho ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mugihe iperereza rikomeje”.

Umuforomo wo ku Bitaro Bikuru bya Ruhango ashinjwa n’umurwayi kumusambanya ubwo yagira ngo amusuzume ko umura wafungutse, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uyu mukozi yatawe muri yombi.

Uwafashwe yitwa Ndagiwenimana Theodore w’imyaka 32, shinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina umurwayi ku gahato. Icyaha akekwaho cyabaye ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo ngo uriya mubyeyi uvuga ko yasambanyijwe yageze kwa Muganga, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko Umuganga yiyambuye gant inshuro eshatu, amubwira ko hari ubundi buryo yakoresha kugira ngo amenye ko umura we wafungutse.

Ati “Ntabwo twabyumvikanyeho, nagiye muri Maternite agiye kunsuzuma, yambara gants inshuro ebyiri azikuramo, ubwa gatatu ambwira ko hari uburyo yakoresha akamenya ko umura wafungutse, yafashe prudence (agakingirizo) arayifungura ambwira ko ari bwo buryo agiye gukoresha kugira ngo umura ufunguke vuba, nibwo yahise ansambanya.”

Nyuma yo gusambanywa, ngo uriya mugore yabiganirije umugabo we, amugira inama yo kujyana ikirego kuri RIB, nyuma yo gushaka ibimenyetso baza gusanga agakingirizo karimo amasohoro y’uriya muganga.

Umubyeyi ati “Yamaze kubikora arangije kubikora prudence ayishyira muri pubelle, nohereje ubutumwa umugabo arampamagara, araza mwereka uwo Muganga, ushinzwe isuku yagiye mu myanda ashakisha iyo prudence arayibona. Bikiba nanze gutaka kugira ngo batazimanganya ibimenyetso.”

Hari abaturage babwiye BTN ko uyu Muganga “ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi”.

Dr. Ntamanya William yavuze ko ibyaba byakozwe n’uriya Muforomo byaba ari amahano, avuga ko umukozi yamaze kwandikirwa asaba gutanga ibisobanuro.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry avuga ko ukekwaho gukora kiriya cyaha afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Kinazi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hanakorwe dosiye hanyuma ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Iki cyaha yahanwa gihamijwe uriya Muforo yahanishwa ingingo ya 134 y’Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano muri Rusange iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *