Isuku y’umujyi wa Kigali yariyongeye kubera guma murugo

Leta y’u Rwanda iravuga ko kongera igihe cya ‘guma mu rugo ‘ mu mujyi wa Kigali nta yandi mahitamo yari ifite mu kugabanya no gukumira ubwandu bw’indwara ya coronavirusi.

Igihe abaturage basabwa cyo kuguma mu rugo cyongereweho ikindi cyumweru kimwe.

Ministeri y’ubuzima y’u Rwanda ivuga ko kugumisha abaturage mu rugo biri gutanga umusaruro kuko imibare y’abanduye Covid19 iri kugabanuka cyane.

Mu kiganiro na television y’igihugu Ministre w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko leta yafashe ingamba yo kongera igihe cya guma mu rugo ho ikindi cy’umweru kimwe kugirango inzego z’ubuzima zishimangire ibyo zari zatangiye kubona nk’igisubizo cy’ubwandu bukabije bwa corona virusi mu mujyi wa Kigali.

Igihe abaturage basabwa cyongerewe mu gihe bamwe mu baturage ku mbuga nkoranyambaga bacishagaho ubutumwa butandukanye.

Bamwe bagaragaza kurambirwa kuguma mu rugo,abandi bataka gushirirwa n’amikoro.

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase avuga ko guma mu rugo ari umuti usharira ariko ko ntayandi mahitamo reta yari ifite.

Ministre Shyaka avuga ko nta kibazo cy’ibyo kurya gihari kuko ngo hari gutangwa icyiciro cya kabiri cy’ibifungurwa ku miryango ifite ibibazo kurenza iyindi mu mujyi wa Kigali.

Hagati aho Ministri w’ubuzima yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru 2 ikiciro cya mbere cy’inkingo za Covid19 zizaba zageze mu Rwanda:

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima aragaragaza guhika ku wa kabiri abantu 15,688 bamaze kwandura,muri bo 4,738 baracyarwaye naho 205 bamaze guhitanwa na Covid19.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *