INZOKA N’UMUTURAGE
INZOKA N’UMUTURURAGE
Ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi
Abahanga batubwira ko umuntu w’umunyampuhwe
Ariko w’ikiburabwenge udatekereza
Ubwo yatemberaga mu busitani
Asura cyane imwe mu mitungo ye
Yarabutse inzoka imvura yagagaje
Ifite ubukonje ititira cyane
Arayiyora ajyana ajyana mu rugo
Arayicanira arayotesha
Irasusuruka irinanura irisuzuma icunga ubumara
Ibona ubugome ibufite bwose
Iramusimbukira ngo imudwinge
Ayikubita imboni aba arayitanze
Ashaka umuhoro arayikatagura
Ayicamo ibice arayivugana
Jya ugiraneza ubuzima bwawe
Ariko jya umenya ninde ufashije
Umugira nabi we arabihorana akwiye kugwa mu kimaniko nk’imbwa
Numugambanyi amere nkabandi