Inkuru y’Umukunzi wa Jay polly

Nyuma yo gutandukana n’umugore we Uwimbabazi Sharifa, umuraperi Jay Polly bivugwa ko ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi ukora ubucuruzi wibera muri Kenya, Kayonga Kessy.

Muri Kanama nibwo inkuru yamenyekanye ko umuraperi Jay Polly yatandukanye n’umugore we Uwimbabazi Sharifa babyaranye umwana w’umukobwa, ni nyuma y’imyaka 5 babanye.

Nta gihe kinini cyashize, Jay Polly atangira kuvugwa mu rukundo rushya n’undi mukobwa w’umunyarwandakazi witwa Kayonga Kessy.

Uyu mukobwa akaba akora ubucuuruzi bw’imyenda muri Kenya aho afite iduka ryitwa Kessy Style, ndetse bikaba bivugwa ko mu minsi iri imbere azaza gushinga iduka inaha ry’imyenda.

N’ubwo aba bombi batari bashyira urukundo rwabo kumugaragaro, ariko bagenda baca amarenga bitewe n’amafoto yabo baba bari kumwe basangiza ababakurikira, nka Jay Polly aherutse gushyira ifoto hanze bari kumwe iherekezwa n’amagambo agira ati“kuva mu mwijima uhita werekeza mu rumuri.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *