Ingeso yo gukora mu nkono yagarutse mu karere ka Musanze

Umukecuru witwa Umukobwa Suzanne utuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu isanteri ya Kabaya, atangaza ko mu cyumweru gishize yibwe inkono y’ibirayi n’ibihaza ubwo yari atetse saa moya z’ijoro.

Ubwo yari atetse yinjiye mu nzu ubwo ibyo kurya byari bimaze kubira agira ngo ashyireho ibishyimbo, yagaruka agasanga
inkono ntayo yatwawe n’abantu atamenye.

Yumiwe ari nako avangamo agaseka, Umukobwa ati “ Ninjiye mu nzu ngarutse nsanga isafuriya ntikiri ku ziko. Narebye hirya no hino mbura aho irigitiye. Icyo gihe uko turi batanu mu rugo twaraburaye.” Uyu mukecuru avuga ko atazi abamwibye ariko hari amakuru yamenye ko abantu batatu ari bo bamwibye ibyo kurya, bakabirira mu bishyimbo biri hafi y’urugo rwe.

Yakomeje atangariza Bwiza.com ngo “ Ni ikibazo gikomeye hano. Hari ubujura bukabije. Njye bimaze kumbaho kabiri kuko no mu mwaka washize banyibye inkono y’inyama nari nsoje gukaranga. Ubuyobozi budutabare kuko kugeza ubu nta kintu buri kubikoraho. Turasaba ko bakemura ikibazo cy’umutekano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Jasmine Mukamusoni atangaza ko ikibazo cya Umukobwa Suzanne atigeze akimenya gusa ngo ibibazo by’ubujura ubuyobozi buri kubikurikiranira hafi.

Gitifu Mukamusoni ati ” Icyo kibazo cy’uwo muturage ntabwo yakitugegejeho ariko ibibazo by’ubujura dukomeje kubikurikirana dufatanyije n’inzego z’umutekano. Kuvuga ko ubujura bumeze nabi aho hantu kwaba ari ugushyashyariza kuko ntaho abajura bataba.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *