Ingabo z’u Rwanda zakoze amateka muri Centre Africa

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), ku bufatanye n’iz’u Burusiya n’izindi z’Umuryango w’Abibumbye, zishe abarwanyi 8 bo mu ihuriro CPC ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi.

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burusiya zishe inyeshyamba zo muri Centrafrica

Aya makuru yemejwe n’igitangazamakuru cy’igihugu (RBA) mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2021.

RBA yatangaje ko izi ngabo z’u Rwanda, iz’ u Burusiya n’iza UN muri rusange, ziciye aba barwanyi mu mujyi wa Damara uvukamo Perezida wa CAR, Faustin Touadera, aho bari bagiye kugaba igitero. Uyu mujyi uri mu bilometero 80 werekeza mu murwa mukuru, Bangui.

Ngo usibye n’aba barwanyi bapfuye, izi ngabo zafashe mpiri n’abandi babiri.