INDOGOBE YIJUJUTIYE SHEBUJA
INDOGOBE YIJUJUTIYE SHEBUJA
Indogobe y’umunyabusitani w’umuhnzi
Yivovoteye shebuja
Ijya kumuregera umuremyi
Iti” mu museso isake ikibika
Bankangura ikitaraganya
Bakampakira imboga nyinshi
Nkazibajyanira ku isoko
Simbabazwa no kwikorera
Kuko aricyo naremewe
Mbabazwa no gukangurwa umuseso
Umuremyi ngo abyumve ayihindurira ukukoresha
Ijya kuba mu rugo rw’umubazi
Ariwe twita umukinjayi
Ntiyayizindura mu museso
Ndetse arayireka irasinzira
Aho ibishakiye irakanguka
Maze ayipakira izo mpu z’inka
Agana iy’isoko kuzigurisha
Ibyo abihindura akameyero
Hashize iminsi indogobe yawe
Itanga ikirego kindi kandi
Ibwira umuremyi ikibazo cyayo
Iti rwose ndicuza aho navuye
Urya muhinzi ntacyo atwaye
Kuko naryaga amashu uko nshatse
Akanzindura ariko nariye
Mugihe umubazi ampemba inkoni
Umuremyi ayihindurira umubosi
Ihabwa rutwitsi utwika amakara
Uyu akayiraza rwantambi
Ndetse akanayibuza gusinzira
Kuko akazi ke kari akijoro
Indogobe yawe isubira kurega
Igenda icuritse urutwe rwose kandi amasoni yayitwaye
Ngibyo ibyarakaje Umuremyi
Ati ba shobuja amagana ibyatsi
Ubuze numwe wakunogera
Ati igisigaye wipfire kuko iby’isi byakunaniye
UKEKA NI INDOGOBE IFITE IKI KIBAZO YONYINE?
ABANTU BENSHI NTAWISHIMIRA UKO ARI
UBUZIMA TURIMO NTITUNYURWA
NDETSE UYU MUNSI BIKARUSHA
TWIJUJUTA NGO TURARUSHYE
JYA UNYURWA NA DUKE TURIMO AMAHORO
TURUTA UBUKIRE BWUZUYE AMAGANYA