Indi ndirimbo y’igishegu yagiye ku isoko: udafite imyaka y’ubukure ntabisome

Umuhanzi Icyishaka David uzwi ka Davis D ukunze kuvugwaho kuririmba indirimbo z’ubushobotaranyi bamwe bita ibishegu, yashyize hanze iyo yise ifarasi yumvikanamo aho agira ati “Yicareho wiyitinya yicareho.”

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, igaragaramo umukobwa wambaye utwenda duto ubundi tumenyerewe n’abagiye koga cyangwa abari ku mucanga.

Uyu mukobwa kandi hari aho agaragara yicaye ku ifarasi. Davis D mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, aririmba agira ati “Yicareho wiyitinya yicareho, gumaho yicareho ifarasi yicareho, gice me your body dufite uyu mwanya reka nguhe banana.”

Akomeza aririmba avuga ngo icara, mu mashusho hahita hagaragaramo umukobwa uza akamwicara hagati y’amaguru avuga ngo “Charly na Nina icara, ifarasi yanjye iri na stamina…”

Uyu muhanzi waherukaga gushyira hanze indirimbo yise Micro, yavuzweho ko ibyo aririmba biganisha ku mibonano mpuzabitsinda ariko mu mvugo zizimije.

Mu minsi yashize kandi yanashyize hanze indirimbo yise Dede na yo yumvikanamo amagambo aganisha ku bushake mpuzamibiri bwo mu buriri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *