Indi Fagitire igomba kwishyurwa na Rusesabagina irabonetse

Mukashyaka Joséphine wiciwe umugabo mu bitero bya FLN wa Rusesabagina, yandikiye ibaruwa ifunguye umuryango we, awusaba kureka gukomeza gukina ku mubyimba ababuriye ababo mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi by’uyu mutwe.

Mukashyaka ni umuturage wo mu Mudugudu wa Rwerere, Umurenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Umugabo we Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata akaba n’umurezi, yishwe mu bitero byagabwe n’Umutwe wa FLN mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata.

Icyo gihe usibye we hapfuye abandi babiri barimo uwitwa Maniriho Anathole wari ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata.

Muri iyo baruwa, Mukashyaka agira ati:“Mfite agahinda gakomeye ko kubura umugabo wanjye, witaga ku rugo ndetse nashenguwe no kubona abana banjye baragizwe imfubyi”.

Iyi baruwa ya Mukashyaka yaje mu gihe umuryango wa Rusesabagina umaze iminsi wumvikana mu itangazamakuru mpuzamahanganga usaba ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’u Bubiligi, kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo uyu mugabo arekurwe.

Munyaneza Fidèle yishwe mu bitero Umutwe wa FLN wagabye mu Karere ka Nyaruguru ku wa 19 Kamena 2018

Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina yakunze kumvikana avuga ko se ari umuntu mwiza, ndetse ko ari kurenganywa aho afungiye mu Rwanda kuko ngo nta cyaha na kimwe yigeze akora.

Aherutse gushyira hanze ibaruwa ifite umutwe ugira uti “The Letter We Can’t Send To My Father”, aho aba avugamo ko se ari intwari, umubyeyi w’abantu benshi batari abana be, n’umuntu uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko adashobora kuzira ibitekerezo bye.

Mu ibaruwa ye Mukashyaka yasubije Kanimba, amubwira ko nta bumuntu se afite kuko yamuvukije umunezero yahabwaga n’umugabo we, agatuma abana be baba imfubyi ariko ko we se Rusesabagina aho afungiye ari amahoro.

Ati:“Carine, umubyeyi wawe ni muzima. Akurikiranywe n’inkiko ku byaha yakoze. Nibura wowe uzi aho aherereye ndetse ushobora kumusura muri gereza umunsi umwe mu gihe ubishatse. Ariko umugabo wanjye twabyaranye abana babiri yaragiye burundu”.

Yakomeje agira ati:

“Umugabo wanjye yari umwarimu, akazi nanjye nkora ndetse umushahara twinjizaga niwo watungaga umuryango wacu mu buzima buciriritse. Yari afite imyaka 45 ndetse twari tumaranye imyaka 10 y’urushako, twari twarihaye intego yo kurera abana bacu neza no kubaha ibyo bakenera byose mu buzima bwabo. Ubu Fidèle ntagihari. Ubuzima bwarahindutse”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *