Impanuka za Noheri n’ubunane zitangiye kare!

Mu muhanda Huye-Kigali habereye impanuka aho ikamyo yagonze Daihatsu, umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima, undi apfa agejejwe kwa muganga naho abandi bane barakomereka bikomeye.

Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ruhashya.

Bamwe mu bayibonye bavuze ko ikamyo yavaga mu Mujyi wa Huye yagonze mu rubavu Daihatsu yakataga mu muhanda ishaka kujya i Save mu Karere ka Gisagara.

Bemeze ko iyo Daihatsu ari yo nyirabayazana w’impanuka kuko uwari uyitwaye yambukiranyije umuhanda atabanje kureba ko hari indi modoka irimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu babiri ari bo bamaze gupfa bazira iyo mpanuka ikomeye.

Ati “Yahitanye umuntu umwe ikimara kuba; undi we yitabye Imana agejejwe kwa muganga. Ni ikamyo yagonze Daihatsu noneho abari barimo barakomereka n’abandi bagonze bagendaga ku muhanda, hakomeretse bane.”

Abapfuye bose ni abari bari muri iyo Daihatsu. Umwe yahise apfa ako kanya n’aho undi apfa ageze kwa muganga.

Impanuka ikimara kuba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageze ikora ibikorwa by’ubutabazi birimo kujyana abakomeretse kwa muganga.

Daihatsu yagonzwe yangiritse cyane ndetse n’iyo kamyo yayigonze yangiritse. Hangiritse n’indi modoka yari iparitse aho hafi.

Abatwara ibinyabiziga basabwe kurushaho kwitwararika mu gihe bari mu muhanda birinda impanuka, cyane cyane abashaka kwambukiranya umuhanda.

Ahabereye iyo mpanuka hasanzwe haparika moto ku bwinshi ariko ni hato, ubuyobozi buvuga ko bufite gahunda yo kubimurira ku ruhande rwo hirya ahari kubakwa Station ya lisansi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *