Impamvu papa yagiriye icyizere Antoine Kambanda yamenyekanye

Kuri iki gicamunsi, nyuma y’indamutso ya Malayika, Papa Fransisko yashyizeho abakaridinali bashya. Harimo Nyiricyubahiro Musenyeli Antoni Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba abaye KARIDINALI.

 

Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA azashyirwa mu rwego rwa Kardinali (Son Eminence le Cardinal) mu Nama isanzwe imuhuza n’Abakardibali (Consinstoire Ordinaire) izaba kuwa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, hamwe n’abandi bakaridinali bashya bagera kuri 13 baturutse mu bihugu binyuranye by’Uburayi, Aziya, Amerika ndatini n’iy’amajyaruguru, ndetse no muri Afurika.

 

Ni amateka mashya azaba yanditswe kuko ari ubwa mbere u Rwanda rugira Umukardinali. Ni ishema kuri Kiliziya y’u Rwanda no kuri Afurika yose.

 

Karidinali ni rwo rwego rwa nyuma mu cyubahiro muri Kiliziya Gatolika. Hari abakaridinali baba i Roma hari n’ababa hirya no hino mu madiyosezi yabo.

 

Abakaridinali baba i Roma ni ababa bafiteyo imirimo bayobora amakomisiyo

 

Abakaridinsli ni bo batora Papa mushya kandi nibo atorwamo, gusa kuba karidinali ntibivuze ko uhita ujya mu batora cyangwa abatorwa na byo bigira amategeko abigenga.

 

Komeza intore yawe Nyagasani.

 

Tumwifurije imirimo myiza.

Nyirubutungane,  Papa François yashyizeho abakaridinari  13 bazimikwa kuwa gatandatu tariki ya 28 ugushyingo 2020. Abo ni :

 

  1. Mgr Mario Grech (imyaka 63), akomoka muri ’île de Malte, yari asanzwe ari Musenyeri kuva 2005 kugeza  2019 ubu yari umunyamabanga mukuru wa sinode

 

  1. Mgr Marcello Semeraro (imyaka 72), Musenyeri wa diyoseze ya suburbicaire d’Albano kuva 2004 .

 

  1. Mgr Antoine Kambanda (imyaka 61Musenyeri wa Kigali mu Rwanda, kuva ugushyingo  2018,

 

  1. Mgr Wilton Daniel Gregory (imyaka 72), Musenyeri wa Washington kuva kuwa 4 mata 2019,

 

  1. Mgr Jose Fuerte Advincula(imyaka 68), Musenyeri wa Capiz muri  Philippines kuva  2011.

 

  1. Mgr Celestino Aós Braco(imyaka 75), Musenyeri wa Santiago muri  Chili kuva ukuboza  2019.

 

  1. Mgr Cornelius Sim (imyaka 68), ushinzwe iyogezabutumwa muri Bruneï kuva 2004.

 

  1. Mgr Augusto Paolo Lojudice (imyaka 55Musenyeri wa Sienne Colle di Val d’Elsa – Montalcino mu butariyani kuva gicuransi  2019.

 

  1. Padiri Mauro Gambetti (imyaka 55Umukuru w’abafurere b’abafaransinsikani

 

  1. Mgr Felipe Arizmendi Esquivel (imyaka 80 ), Musenyeri wa San Christobal de Las Casas, muri  Mexique.

 

  1. Mgr Silvano Tomasi (imyaka 79 ), ambasaderi wa vatikani muri ONU

 

  1. Padiri Raniero Cantalamessa (imyaka 86 ans), Umuvugabutumwa.

 

  1. Mgr Enrico Feroci (imyaka 80 ), Umuyobozi wa sanctuaire du Divin Amour, mu murwa wa Rome.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *