Impamvu nyamukuru igiye gutuma Johnny Drille aza gutaramira I Kigali muri Kigali Jazz Junction

Umuririmbyi John Ighodaro uzwi nka  [Johnny Drille] wakunzwe mu ndirimbo nka “Rome&Juliet” n’izindi yatumiwe kuririmba i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, kizaba tariki 27 Nzeri 2019.

Johnny Drille akomoka muri Nigeriayamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo Romeo and Juliet, amasezerano y’imikoranire na Mavin Music yazamuye abahanzi benshi bo muri Afurika.

RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2019, yanditse ku rukuta rwa Twitter, ivuga ko yahisemo gutumira Johnny Drille ishingiye ku busabe bwa benshi mu bafana bifuje ko uyu musore w’ijwi ryiza yashyirwa ku rutonde rw’abazatarama i Kigali

Bati “Twumvise ubusabe bwanyu dutumira umuhanzi Johnny Drille wamenyekanye mu ndirimbo “Romeo&Juliet. Azaririmbira ku rubyiniro rw’i Kigali, kuya 27 Nzeri 2019.

Johnny Drille agiye gutaramira i Kigali nyuma ya Nyanshiski wo muri Tanzania na Zahara wo muri Afurika y’Epfo bandikishije amateka mu gitaramo bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Johnny Drille yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na “English and Literature”.

Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya “Project Fame West Africa”. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo “Wait for Me”. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya “The Headies” mu cyiciro cya ‘Best Alternative Song’.

Mu 2017 yashyize hanze indirimbo “Romeo&Juliet” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo “Awa love”, muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo “Shine”, “Finding Efe” n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *