Impamvu Covid 19 yinjiriye rimwe mu magereza yo mu Rwanda yamenyekanye

Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS), CGP George Rwigamba aherutse gutangaza ko atazi uburyo icyorezo cya Covid-19 cyinjiye mu magereza.

GGP Rwigamba yabitangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) tariki ya 12 Ugushyingo 2020, ubwo mu minsi itatu yari ishize, mu magereza ya Rwamagana na Nyarugenge hari hamaze kubonekamo abantu 40 banduye iki cyorezo.

Ni mu gihe kandi hari hakomeje kwibazwa ku buryo iki cyorezo cyaba cyarinjiye mu magereza, mu gihe bizwi ko nta muntu wemerewe gusura imfungwa cyangwa abagororwa mu rwego rwo kwirinda ko cyageramo.

Icyo gihe yabwiye umunyamakuru, ati: “Ntabwo nzi uko yinjiyemo. Twabonye haboneka abanduye, tubimenyesha ku matsinda ya RBC, nayo ijya kubapima. Ntabwo nzi uwayinjije.”

Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yasubije abibazaga niba abacungagereza ari bo baba barinjije iki cyorezo mu magereza, avuga ko atari ko bimeze kuko ngo “nta mucungagereza wagaragayeho icyorezo cya Covid-19.”

Ngo abashobora kuba barinjije Covid-19 mu magereza ngo ni: abafungwa bashya ngo kuko ari bo baba baturutse hanze, abagororwa bajya kwivuriza mu bitaro bagahura, cyangwa se abagemurira amagereza ibiribwa.

IGP Rwigamba yavuze ko nyuma y’aho byari bimaze kugaragarira ko abantu bagera kuri 40 banduye Covid-19 muri aya magereza abiri, hafashwe ingamba zikomeye ku binjira n’abasohoka mu buryo bwo guhangana n’iki cyorezo. Naho abanduye bo, bari kwitabwaho.

Gereza zo mu Rwanda zatangiye kubonekamo abanduye Covid-19 tariki ya 9 Ugushyingo 2020, hashingiwe ku makuru yatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije kuri uwo munsi.

Uwo munsi iya Rwamagana (Nsinda) yabonetsemo abanduye13. Iki cyorezo cyakomeje gukwirakwira mu magereza, tariki ya 11 Ugushyingo muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere) habonekamo abandi 27.

Tariki ya 13 na 14 Ugushyingo, Gereza ya Muhanga yabonetsemo 66 barimo 36 babonetse bwa mbere. Kuri uyu wa 15, Gereza ya Nyarugenge yabonetsemo abandi 55. Muri rusange abanduye bo mu magereza ni 161.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *