Ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyafunguwe

Kuva ejo ku cyumweru ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyongeye gufungurwa ku ndege zitwara abagenzi nyuma y’amezi arindwi gifunze, abahageze bagomba kujya mu kato mu minsi itatu nk’uko abategetsi babitangaje.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu iki kibuga cy’indege kitiriwe perezida Melchior Ndadaye kirafunze kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu Burundi.

Kugeza ubu leta ivuga ko abantu 421 ari bo basanzemo Covid-19 kandi ubu 62 ari bo bakiyirwaye, naho umwe gusa ari we yishe mu gihugu.

Melance Ndayisenga uba mu mujyi wa Bujumbura yabwiye BBC ko bishimiye gufungura ikibuga cy’indege, ariko hakiri byinshi byo gukora ngo igihugu cyongere kugendwa nka cyera.

Itangazo ry’ibiro by’ubuvugizi bwa leta ku gufungura ikibuga cy’indege rivuga ko imipaka yo kubutaka no ku mazi yo ikomeza kuba ifunze.

Iri tangazo rivuga ko abageze n’abavuye i Bujumbura n’indege bagomba kuba bafite icyemezo ko batanduye Covid-19 kitarengeje amasaha 72h.

Abahageze bazajya bapimwa bahite bajya mu kato muri hoteli mu gihe cy’iminsi itatu, ku kiguzi cyabo.

Intagazo rya minisiteri ishinzwe iby’ingendo rivuga ko kwipimisha ku banyamahanga ari $100 na $30 ku banyamahanga, bikaba ari ubuntu ku mpunzi n’abanyeshuri b’Abarundi.

Kuva mu kwezi kwa gatatu, ibihugu byo mu karere byahagaritse ingendo z’indege zitwara abagenzi kubera Covid-19.

Nyuma y’amezi byatangiye gufungura ibibuga by’indege:

  • Tanzania – mu kwa gatanu
  • Sudani y’Epfo – mu kwa karindwi,
  • Rwanda – mu kwa munani
  • Kenya – mu kwa munani
  • Uganda – mu kwa cyenda
  • Burundi – mu kwa cumi na kumwe

Perezida Evarsite Ndayishimiye uherutse muri Guinée équatoriale, ibiro bye byatangaje ko ari mu kato k’iminsi itatu “nyuma y’urugendo mu gihugu kikirimo coronavirus”.

Bwana Ndayisenga avuga amezi ashinze ikibuga cy’indege gifunze byasubije inyuma kurushaho ubukungu n’ubukerarugendo mu Burundi byari bisanzwe bihagaze nabi.

Ati: “Uburundi bwari busanzwe budasurwa nka mbere, nubwo leta yuguruye ikibuga cy’indege iracyakeneye gukora byinshi ngo yereke abantu ko Uburundi ari igihugu abantu bakongera gusura, kuko ubu bimeze nk’aho igihugu kitakigendwa”.

Ubukungu n’ubukerarugendo mu bihugu byinshi byazahajwe no guhagarara kw’ingendo z’indege kubera icyorezo cya Covid-19.

U Burundi, buteganya gufungura imipaka y’ubutaka n’amazi mu byiciro, mu gihe hari kubakwa ibikorwa remezo byo guhangana n’iki cyorezo ku mipaka, nk’uko itangazo rya leta ribivuga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *