Igitutu cy’Umudepite wa USA usaba ko Rusesabagina afungurwa cyagarutsweho

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnson Busingye yasubije umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’Amerika wandikiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina “aka kanya”, amubwira ko “ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga”.

Bwana Busingye yavuze ko “ifatwa rye n’urubanza rwe rukomeje…bishingiye ku bimenyetso bifatika atarahakana kugeza ubu kandi bigaragara ku karubanda”.

Rusesabagina n’umuryango we bavuga ko yashimuswe – ibyo u Rwanda ruhakana, ndetse umuryango we ukavuga ko nta butabera wizeye ko azahabwa.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye cyane nyuma yo gushingirwaho filime ‘Hotel Rwanda’ y’abemeje ko yabarokoye muri jenoside. Ashinjwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’umutwe FLN w’impuzamashyaka MRCD yari akuriye.

 

Yemereye urukiko ko ari mu bashinze uwo mutwe ariko ngo utagamije iterabwoba.

Ku wa gatatu, Carolyn Maloney, depite w’Amerika wo mu ishyaka ry’abademokarate, yatangaje kuri Twitter ibaruwa avuga ko yandikiye Perezida Kagame ku wa mbere.

Yabwiye Bwana Kagame ati: “Nkwandikiye ngusaba ko aka kanya urekura kandi ukagarura mu mutekano Paul Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo kuba muri Amerika kandi wahawe umudali w’ubwisanzure wa perezida, akongera guhura n’umuryango we…”

Madamu Maloney yavuze ko uburyo Rusesabagina yafashwemo bwahonyoye amategeko y’Amerika na mpuzamahanga ajyanye no guhererekanya abacyekwaho ibyaha.

Akanavuga ko Rusesabagina asanzwe afite uburwayi burimo n’indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso, ko muri iki gihe cya Covid-19 ari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura, rero akaba agomba kurekurwa ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnson Busingye, akaba n’intumwa nkuru ya leta, avuga ko Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi 18 bacyekwaho iterabwoba.

Urubanza rwabo ngo rukaba ruzatangira ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa mbere mu 2021 i Nyanza mu ntara y’amajyepfo, ruburanishwe n’urukiko rukuru.

Ku bijyanye n’impungenge ku buzima bwe no guhabwa ubutabera, Minisitiri Busingye yavuze ko Rusesabagina “afite ubuzima bwiza” kandi ahura n’abaganga mu buryo buhoraho.

Bwana Busingye avuga kandi ko Rusesabagina yunganirwa n’uwo yahisemo, ndetse ko guhabwa ubutabera ari uburenganzira buteganywa n’itegekonshinga ry’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *