Idamange yahakanye ibyaha aregwa

Yvonne Idamange Iryamugwiza wamenyekanye nyuma yo gutangiza ‘channel’ kuri YouTube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufungwa, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo i Kigali, ahakana ibyaha bitandatu aregwa.

Aregwa guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga ‘chèques’ za banki zitazigamiye.

Byose arabihakana.

Madamu Idamange, umubyeyi w’abana bane w’imyaka 42 uvuga ko yarokotse Jenoside yo mu Rwanda, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa kabiri.

Hari hashize umunsi asaba abantu ko ku wa kabiri bahurira ku biro by’umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya, yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame yapfuye atakiriho, ibyo atagaragarije ibimenyetso.

Mu mpera y’ukwezi kwa mbere, Madamu Idamange yavuze ko “nta kibazo afite cy’ubuzima” ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *