Icyatumye gitifu ashaka kwivugana umusekirite w’uruganda cyamenyekanye

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo iperereza ku byaha akekwaho rikorwe.
Yagize ati “Nibyo yamaze gutabwa muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo gukomeretsa bitari ku bushake, gutwara no gufungira umuntu ahantu hatemewe, byakorewe uwitwa Mbonyimana Fidèle, ubu dosiye irimo gukorwa n’iperereza rizakomeza gukorwa hanyuma dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n’itegeko”.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeje ko bwahagaritse by’agateganyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa, kugira ngo habanze hakorwe iperereza ku myitwarire mibi yo guhohotera umuturage imuvugwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aganira na IGIHE, yagize ati “Twaraye tumwandikiye ibaruwa imuhagarika mu kazi kuko yakoze amakosa yo guhohotera umuturage, ntabwo yahagaritswe burundu, itegeko rigena ko ari amezi atandatu nayo ashobora kutarangira bitewe n’ibizava mu iperereza riri kumukorwaho”.
Ibyaha uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akurikiranyweho biteganywa mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 151 ku cyaha cyo gutwara no gufungira umuntu ahantu hatemewe n’iya 118 ku cyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake.
RIB iributsa abantu bose ko “Umuntu ari umunyagitinyiro kandi ni ndahungabanywa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 13 y’Itegeko Nshinga, ikaboneraho no kubwira abakozi ba Leta ndetse n’abigenga kuzirikana ibi igihe cyose bari gushyira mu nshingano akazi bashinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *