Ibyo Clarisse Karasira yanenze biri no muri bibiriya gutegeka kwa kabiri24,4-5

Kuri uyu wa Mbere abantu 57 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda #COVID-19, aho bakoreye ubukwe mu rugo rwa nyiri hotel Rainbow isanzwe ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza,bamwe bakomeje kunenga ibyo kujyana abageni muri stade muri bo harimo umuhanzikazi clarrisse Karasira.

Bisengimana Justin nyiri hotel, yahisemo kubajyana mu rugo gukora imihango y’ubukwe kuko hoteli yafunzwe.

Aba bafashwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu abandi 43 bafatiwe muri Cenetra Hotel iherereye mu Murenge wa Rusororo, na bo bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bose bafashwe baracibwa amande, bipimishe COVID-19 biyishyuriye bamenye uko bahagaze. Amahoteli ndetse na resitora bafatiwemo zirafungwa ukwezi kandi buri yose yishyure amande y’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’Amafaranga y’u Rwanda (150,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazatezuka gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kugeza igihe iki cyorezo kizatsindwa burundu.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook larrise Karasira yanenze bikomee ibyo kujyana abageni muri Stade.

Mu magambo arambuye yanditse kuri Facebook yagize ati:Intego ni ukubaka u Rwanda. Nkunda u Rwanda rwacu ariko ibi SIMBISHYIGIKIYE! Ngenda henshi mbona mu masoko , mu ma gare ,mu nzira…. abantu BACUCITSE ndetse rimwe na rimwe na police yacu ibahagaze impande (Ariko abageni batarenze…). Hari insengero zujuje ibisabwa zijya zacyira abantu nk’100…Ariko UBUKWE,ABAGENI sinzi impamvu! (Ibaze abantu 20 ni bo bemewe mu bukwe na bo mu rusengero gusa, na bwo bwacya urwo rusengero rugasengerwamo abantu 100+..) … Mu ma hoteli na Restaurant haba harimo abantu BENSHI, ikibazo se ni uko bariya ari ABAGENI? None abageni ni ukubicira umunsi w’amateka mu buzima bwabo, imbere y’itangazamakuru!.. Sinshyigikiye ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iyo kovidi ariko ntekereza ko gukorera nk’ibi abageni ari ukurengera, ahubwo hagashatswe ubundi buryo bahanwa butari ubu kweri! Tekereza uru rwibutso aba bazahorana iteka no mu bazabakomokaho!

Turabakunda @RwandaPolice twubaha akazi mudahwema kudukorera, ariko aka katubabaje. Murakoze.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *